Uyu Munyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yavuze aya magambo ubwo yasobanuraga umuzi w’intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa ‘Les Funérailles des Tabous’.
Sonia yasobanuye ko mu mpamvu zatumye intambara yo mu burasirazuba bwa RDC itarangira harimo ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwahaye indaro abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara buzi neza ko bakoze ibyaha.
Yagaragaje ko aho kwibasira u Rwanda, irushinja ibirego byinshi, Leta ya RDC yakabaye yariganye gahunda yarwo y’iterambere kuva mu myaka 30 ishize, kuko iyo ibigenza ityo, ubu iterambere ryayo riba ryihagazeho ku mugabane.
Yagize ati “Uyu munsi, iyo RDC ikorana n’u Rwanda, yari kuba igihugu gikize kurusha ibindi muri Afurika. Urebye uko imibare ihagaze, ubukungu bwiyongereye ku kigero cya 8% mu myaka 12, abagore 64% bari mu Nteko Ishinga Amategeko; bivuze ko abagore binjiye mu buzima bw’igihugu.”
Sonia yasobanuye ko u Rwanda ari urugero rw’igihugu cyari cyarasenyutse burundu, kirongera kiriyubaka gihereye ku bumwe n’ubwiyunge, aho n’abana b’abakoze Jenoside bakiriwe mu muryango mugari, abarangije ibihano barafungurwa kugira ngo bose batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!