Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwasojwe ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, ari narwo rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbaraga mu rugamba rw’iterambere, rwagombaga kubohora Abanyarwanda inzigo y’ubukene n’ubuzima bubi bari bamaze imyaka myinshi babayemo.
Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda y’Icyerekezo 2020, yagombaga gusiga u Rwanda rwubatse umusingi w’iterambere utajegajega, ari nawo wagombaga kuba isoko y’ubukungu buteye imbere mu myaka yari bukurikireho. Mu kiganiro na RBA, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze ku ntego rwari rwarihaye muri icyo cyiciro ku kigero kiri hejuru ya 80%.
Iri terambere u Rwanda rwagezeho, aho ruri mu bihugu bifite umuvuduko uri hejuru mu iterambere ku rwego rw’Isi, niryo ryatumye Ishyaka UDPR rivuga ko ibyagezweho n’u Rwanda ari ukwibohora nyakuri.
Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko kwibohora byuzuye bikorwa ‘’Hashyirwa mu ngiro indangagaciro zishingiye ku kugira umuturage ishingiro ry’amajyambere, kugira igihugu gifite iterambere rirambye ritubakiye ku mpano z’abagiraneza, ibikorwaremezo biteza imbere ubukerarugendo, imari n’ubukungu, kugira igihugu giteye imbere mu mibereho myiza ishingiye ku burezi bwubakiye ku bushakashatsi, ku buvuzi bugera kuri buri wese kandi bugezweho bwibanda ku ikoranabuhanga.’’
Iri shyaka kandi ryavuze ko rishimishijwe n’umutekano uri mu Rwanda. Riti "U Rwanda rwawugize amahitamo kugeza ubwo rusagurira n’amahanga."
Abayobozi b’iri shyaka bashimangiye kandi ko urugendo rwo kwibohora ubukene n’ibindi bibazo rutararangira, bagaragaza ko hakiri ibibazo byugarije Isi kandi u Rwanda rukaba rugomba gukomeza kubigiramo uruhare.
Bati "Kwibohora byuzuye harimo kureba kure, kugira umutima wagutse wita ku burenganzira bwa mu ntu kugera aho kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu bihugu bya kure, ni ubudasa ni ukwibohora byuzuye. Kwibohora byuzuye ntibibangikana n’ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri, ivangura aho riva rikagera, ntibibangikana na ruswa, ubukene, ubunebwe n’indi migirire yose idakwiye.’’
Iri shyaka kandi ryashimiye intwari zagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora, kugeza ubwo bamwe bahasize ubuzima. Banaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida Kagame ku ruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no mu iterambere ry’u Rwanda muri rusange, cyane cyane binyuze mu miyoborere iha buri wese uburenganzira mu rugendo rwo kwiteza imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!