00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho yo kwishimira intsinzi ya Kagame mu Karere ka Nyarugenge (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 August 2017 saa 02:35
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Nyarugenge baraye mu byishimo bikomeye nyuma y’uko amajwi y’ibanze y’abatoye Perezida wa Repubulika, yerekanye ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye.

Ibi birori bikomeye byaranzwe n’ibyishimo ku banyarwanda batandukanye biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi byabereye muri Camp Kigali mu Murenge wa Nyarugenge mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.

Hakimara gutangazwa ko amajwi y’ibanze yerekanye ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye, aho mu majwi y’Abanyarwanda 5.498.414 amaze kubarurwa, yagize 98.66%. Aba banyamuryango batangiye kubyina intsinzi karahava.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yashimye abanyamuyango ba FPR Inkotanyi n’abandi banyarwanda batuye muri aka gace bagize uruhare bagize kugira ngo Kagame Paul yongere atorerwe kuyobora indi manda.

Yagize ati “ Iyi ntsinzi ni mwe tuyikesha kandi ni byiza kuko twahinduye amateka y’Akarere ka Nyarugenge ni bwo tubaye aba mbere.”

Nyuma y’ijambo rigufi ry’uyu muyobozi, abanyamuryango ba FPR bahise batangira gusabana ari na ko banabyina ku buryo ibyo birori byahumuje ahagana saa munani z’ijoro.

Abitabiriye ibi birori babyinnye karahava, bishimira intsinzi ya Kagame Paul
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge bishimiye kuba aba mbere mu Mujyi wa Kigali mu gutora Kagame
Bamwe mu bayobozi babyina
Depite Mukazibera Agnes na we yari mu bitabiriye ibirori byo kubyina intsinzi ya Perezida Kagame mu Karere ka Nyarugenge
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge yashimiye uruhare rw'abaturage ahagarariye, mu matora y'umukuru w'igihugu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere ari kubyina intsinzi
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .