Ibi birori bikomeye byaranzwe n’ibyishimo ku banyarwanda batandukanye biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi byabereye muri Camp Kigali mu Murenge wa Nyarugenge mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.
Hakimara gutangazwa ko amajwi y’ibanze yerekanye ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye, aho mu majwi y’Abanyarwanda 5.498.414 amaze kubarurwa, yagize 98.66%. Aba banyamuryango batangiye kubyina intsinzi karahava.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yashimye abanyamuyango ba FPR Inkotanyi n’abandi banyarwanda batuye muri aka gace bagize uruhare bagize kugira ngo Kagame Paul yongere atorerwe kuyobora indi manda.
Yagize ati “ Iyi ntsinzi ni mwe tuyikesha kandi ni byiza kuko twahinduye amateka y’Akarere ka Nyarugenge ni bwo tubaye aba mbere.”
Nyuma y’ijambo rigufi ry’uyu muyobozi, abanyamuryango ba FPR bahise batangira gusabana ari na ko banabyina ku buryo ibyo birori byahumuje ahagana saa munani z’ijoro.

























TANGA IGITEKEREZO