00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’abakobwa barenga ibihumbi bitanu bafashijwe na Imbuto Foundation mu myaka 20 ishize

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 31 March 2021 saa 03:08
Yasuwe :

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, abakobwa batandukanye yafashije bibumbiye mu ihuriro, BPG Alumni Netowrk, bavuze uburyo yabambukije ikiraro cyabagejeje ku ndoto zabo, ikabarihirira amashuri ndetse na nyuma yo kuyarangiza igakomeza kubakurikirana.

Uretse gufasha abana b’abakobwa b’abahanga batsinze neza ibizamini bya leta, Imbuto Foundation ifasha imiryango itandukanye kwirinda icyorezo cya SIDA guhashya Malaria n’ibindi.

Ibiganiro byabaye mu rwego rwo kuzirikana imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Reka turebe kure maze dukore” - “Let Us Dream Big And Act.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko uyu muryango wishimira ibikorwa wagezeho mu myaka 20 ishize.

Ati “Imbuto Foundation yatangiye gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa guhera mu 2005. Kuva icyo gihe imaze guhemba abakobwa barenga 5000. Icyo ni kimwe mu bikorwa twishimira uyu muryango wagezeho mu myaka 20, kandi tuzakomeza gufashanya.”

Abafatanyabikorwa batanze ubuhamya, bahuriye mu ihuriro rya Best Performing Girls (BPG) Alumni Network bazwi nk’Inkubito z’Icyeza, bagarutse ku kuntu bafashijwe na Imbuto Foundation, binyuze mu guhabwa amahugurwa atandukanye no kwigishwa uko bakwiye kwitinyuka, bikabafasha kugera kure.

Denyse Umuhuza wahembwe mu 2009 ubu wandika ibitabo by’abana, yavuze ko ibyo yagezeho abikesha Imbuto Foundation.

Ati “Kwitwa Inkubito z’Icyeza byanteye ishema n’ishyaka ryo kumva ko indoto zanjye nazigeraho. Ikiruta byose nuko byanteye kumva ko nshobora kurota inzozi zagutse, sinzirote gusa nkanazigeraho.”

Denyse yavuze ko icyizere yaremwemo mu biganiro byahuzaga abakobwa bahembwe na Imbuto n’abafashamyumvire, cyatumye atangira kwandika inkuru, abantu bakazikunda, agera ubwo akorera ikinyamakuru Ni Nyampinga, ndetse ubu ni umwanditsi w’ibitabo, amaze kwandika bibiri ari no kwandika icya gatatu.

Isimbi Eduige, Umuyobozi Mukuru wa BPG Alumni Network, yavuze ko igihembo bahawe bakora ibishoboka bakigisigasira, bagakomeza kuba indashyikirwa, batanga ubufasha butandukanye by’umwihariko ku bandi bakobwa.

Ati “Kuba Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yaratugiriye icyizere akaduhemba, agakomeza kudukurikirana kuva umunsi duhembeweho tugakomeza kugira amahirwe y’ubufashamyumvire (Mentorship), twumva ko hari icyo tugomba gukora kugira ngo dutange umusanzu, amahirwe twakuye mu Mbuto natwe tuyabagezeho.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimiye abakobwa bari muri iri huriro ku bufatanye bagaragaza mu bikorwa bitandukanye by’uyu muryango. Bafatanyije bashyizeho amahuriro 20 mu mashuri yisumbuye mu turere dutandukanye bise ‘Inkubito z’icyeza forums for excellence’ abahuza na bagenzi babo mu rugendo rwo gutera imbere nk’abakobwa.

Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n’umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko.

Imbuto Foundation igendera ku gitekerezo- shusho "Imbuto’’ kigira kiti “Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

Mu myaka 20 ishize, Imbuto Foundation yagize uruhare rugaragara mu burezi bw'umwana w'umukobwa
Abakobwa bafashijwe na Imbuto Foundation bageze kure mu rugamba rw'iterambere
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko uyu muryango uzakomeza ibikorwa biteza imbere umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages