Hashize amezi atanu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zitangije ibitero kuri Iran, ariko intambara iracyakomeje ndetse nta kimenyetso cyerekana ko impande zombi ziri hafi kumvikana.
Mu minsi ya vuba, Amerika yongeye kugaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Iran, birimo ibigo by’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), ibigo by’ubuyobozi ndetse n’ahabikwa cyangwa hatunganyirizwa missile n’indege zitagira abapilote.
Iran na yo yakomeje gusubiza ibitero, yibasira inyungu za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ku buryo rukomeje kubura gica.
Iyi ntambara imaze kugira ingaruka zikomeye kuri Iran, aho ibikorwaremezo bya gisirikare byangijwe, ubukungu bukomeza guhura n’igitutu ndetse n’umutekano w’igihugu ugakomeza guhungabana.
Ku ruhande rwa Amerika, ikibazo gikomeje kuba icyerekezo cy’iyi ntambara. Mu gihe bamwe mu bayobozi bashaka gukomeza ibitero kugira ngo bagabanye ubushobozi bwa Iran mu bya gisirikare, abandi batangiye kugaragaza impungenge ku ngaruka z’intambara, amafaranga ikomeje gutwara ndetse n’uko ishobora gukurura ibindi bihugu byo mu Karere.
Kugeza ubu, Amerika imaze gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya Iran. Ikigo cy’Ubushakashatsi ku bijyanye n’umutekano (CSIS) cyagaragaje ko ikiguzi cy’intambara cyari kimaze kugera hafi kuri miliyari 40 z’Amadolari, mu gihe Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yigeze gutangaza ko amafaranga yakoreshejwe yari ageze kuri miliyari 37.5 z’Amadolari.
Nubwo Amerika ikomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu bya gisirikare, Iran iracyakomeza kugaragaza ubushobozi bwo gusubiza ibitero, ibintu bituma Washington ihura n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo gukomeza igitutu cya gisirikare cyangwa gushaka inzira ya dipolomasi kugira ngo iyi ntambara idakomeza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!