Umwanzuro wa Iran wo gufunga iyi nzira ya Hormuz ufitanye isano n’ibitero Amerika yagabye kuri iki gihugu. Iran ishaka kubikora nk’iturufu yo gushyira Israel na Amerika ku gitutu kugira ngo bihagarike ibitero.
Nyuma yo kwemeza n’Inteko, ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro ryatangiye gusuzumwa n’Inama y’Ikirenga mu by’Umutekano wa Iran.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Ibihugu by’inshuti za Amerika na byo bikoresha iyi nzira mu bwikorezi bw’ibikomoka peteroli. Ni muri urwo rwego yohereje ubwato bw’intambara muri Bahrain kugira ngo bujye bucungira hafi umutekano w’ubwato bw’ubucuruzi buyihanyuza.
Gufunga inzira ya Hormuz byahungabanya bikomeye ubukungu bw’ibihugu byinshi kuko ibikomoka kuri peteroli ari ingenzi mu bikorwa bitanga ingufu, bisanzwe ari moteri y’iterambere ry’ubukungu ahantu hose.
Hari impungenge ko iyi nzira iramutse ifunzwe, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagira ku Isi. Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko akagunguru ka peteroli idatunganyije gashobora kuva ku madolari 74, kakagera hagati ya 120 na 130.
Mu gihe Iran yafunga iyi nzira, na yo yabihomberamo cyane kuko iri mu bihugu bihanyuza nyinshi, hagahomba n’ibihugu by’inshuti zayo bisanzwe biyigura. Ibyo birimo u Bushinwa kuko bugura peteroli ya Iran ku rugero rwa 90%.
Urwego rwa Amerika rushinzwe amakuru yerekeye ku ngufu, EIA, rugaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2025, Arabie Saoudite yanyuzaga muri iyi nzira utugunguru miliyoni 5,3 tw’ibikomoka kuri peteroli ku munsi, Iraq ikahanyuza miliyoni 3,2, UAE ikahanyuza miliyoni 1,8. Iran yo yahanyuzaga utugunguru miliyoni 1,5 ku munsi.
Umuyobozi w’ikigo Vanda Insights gishinzwe ubusesenguzi ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, Vandana Hari, yagaragarije ikinyamakuru CNBC ko icyemezo cyo gufunga inzira ya Hormuz gishobora kuzagira ingaruka zikomeye kuri Iran, kuko cyakurura umwuka mubi hagati yayo n’ibindi bihugu by’ibituranyi bibicuruza.
Ashingiye kuri iyi mpamvu, Vandana washinze iki kigo yavuze ko ibyago byo gufunga iyi nzira kuri Iran biri bike cyane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ku wa 22 Kamena yasabye u Bushinwa kubuza Iran gufunga iyi nzira bitewe n’inyungu nyinshi bufite kuri peteroli iyinyuramo.
Yagize ati “Ndasaba Leta y’u Bushinwa kubahamagara, kubera ko ikura peteroli nyinshi mu nzira ya Hormuz. Nibayifunga, bizaba ari ubwiyahuzi mu rwego rw’ubukungu. Kandi dufite uburyo bwo guhangana na byo, ariko n’ibindi bihugu bishobora kugira icyo bibikoraho. Bizagira ingaruka ku bindi bihugu.”
Mu bihe byashize, Iran na bwo yateguje ko ishobora gufunga inzira ya Hormuz, mu kwihimura kuri Amerika ariko ntiyigeze ibikora. Kuri iyi nshuro, akanama kayo gashinzwe umutekano ni ko gahanzwe amaso kuko ni ko kazafata umwanzuro wa nyuma.

U Rwanda ruri maso
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigura ibikomoka kuri peteroli binyura muri iyi nzira. U Rwanda rukorana ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli n’u Bushinwa, kugira ngo birugereho, bibanza kunyura mu nyanja nto y’Abarabu, bigakomereza mu nyanja y’Abahinde no ku cyambu cya Mombasa muri Kenya cyangwa se icya Dar es Salaam muri Tanzania.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, ubwo yaganiraga n’abagize Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 19 Kamena 2025, yasobanuye ko ibibera ku nzira ya Hormuz bishobora kugira ingaruka ku Rwanda kuko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamuka.
Yagize ati “Haramutse habayeho ikibazo muri iriya nzira cyagera mu Isi, ni ukuvuga ku isoko natwe bikatugeraho. Bizatugeraho cyane cyane bizamura ibiciro cyangwa se bigabanya ingano y’iyinjira.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasobanuriye abagize Inteko ko kuva intambara ya Israel na Iran yatangira tariki ya 13 Kamena, u Rwanda rwashyizeho itsinda rishinzwe gusuzuma ingaruka zishobora kurugeraho.
Yagize ati “N’ubu tuvugana, iri tsinda riri kubikora ku buryo tuba dufite amakuru ya buri munsi, uko ibikomoka kuri peteroli bihagaze, tukaba tuzi ingano y’ububiko dufite mu gihugu, tukaba tuzi iyinjira buri cyumweru, tukaba tuzi igeze Dar es Salaam, cyangwa Mombasa n’uburyo tuyisaranganya dukurikije iva Dar es Salaam cyangwa Mombasa n’aho zituruka n’ingaruka zose.”
Kugeza ubu, u Rwanda rufite ibigega birindwi bibitsemo ibikomoka kuri peteroli litiro miliyoni 117,2 birimo lisansi, mazutu n’amavuta y’indege. Rwafashe ingamba yo kubyubaka mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro riterwa ahanini n’amakimbirane y’ibihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!