Ni mu gikorwa cyo kwifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya wa 2026, Ababyeyi b’Intwaza 58, batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, mu Murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu.
Iki gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka, gikorwa na Unity Club Intwararumuri hagamijwe kuba hafi Intwaza no kubereka ko bitaweho kandi bari mu gihugu kibazirikana.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), inafite mu nshingano ingo z’Impinganzima, Rutayisire Théoneste, yagaragaje ko nyuma y’amateka mabi babayemo bakomeje gutwaza.
Yashimiye ababyeyi bari mu ngo z’Impinganzima ko baharaniye kubaho kandi bakagira n’ibikorwa bitandukanye bakora birimo uturimo two mu rugo nko gukora amasuku, ubukorikori n’ibindi.
Ati “Aba babyeyi bitabira umuganda, bafatanya n’abaturanyi babo mu bikorwa byo kubaka u Rwanda nko gutanga inkunga y’amafaranga y’ifunguro ry’abana ku ishuri izwi nka ‘school feeding’ n’ibindi. Urugo rw’Impinganzima, abarurimo ntibari ku karwa kabo bonyine ahubwo ni abaturage nk’abandi.”
Karekezi Eugène wari uhagarariye abatuye mu Rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, yavuze ko gusurwa no guhabwa iminsi mikuru bibanezeza cyane, ndetse anatanga intashyo kuri Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame zibifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya.
Ati “Kera baravugaga ngo nta myaka ijana ariko twe tuzayirenza. Ibi tubikesha igihugu cyiza. Twe dufite indatwa zidukamirwa buri munsi kuko zimwe ziteka izindi zibyara, ni bwo buzima bwiza mubona dufite. Uko mubona dukeye ku mubiri, ku mutima ho ni byiza kurenza ibyo mubona.”
Ati “Mudutumikire kuri Perezida Kagame na Madamu we muti ‘umwaka mushya muhire w’ibyishimo n’amahoro n’uburumbuke’.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatekereje gusindagiza intwaza mu masaziro yabo, avuga ko babereye umugisha ukomeye ku batuye mu Karere ka Nyanza.
Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana, yavuze ko mu bikorwa nyamukuru by’umwaka Unity Club Intwararumuri igira harimo gusangira no kwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire ababyeyi b’Intwaza bo mu Mpinganzima ya Bugesera, Huye, Rusizi na Nyanza.
Yagaragaje ko Unity Club Intwararumuri mu gihe nk’iki ishimira inzego zitandukanye zita ku buzima n’imibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira abaturanyi babo.
Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu badufasha mu bikorwa byo kwita ku Ntwaza. Ubufatanye bwanyu butuma ibikorwa nk’ibi bishoboka kandi bigakomeza kuba byiza kurushaho.”
“Turabasaba gukomeza gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza byabo, kugira ngo uru rugo rw’Impinganzima rukomeze kuba igisubizo ku buzima n’imibereho myiza by’abahatuye.”
Kuva muri Mutarama 2026, uru rugo ruzagurwa, kugira ngo rukomeze kwakira abandi babyeyi.
Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza rwatangiye guturwamo ku wa 3 Nyakanga 2015, rukaba rutuwemo n’ababyeyi 58, barimo abasaza batandatu n’abakecuru 52.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!