Perezida Ndayishimiye yakiriye izi ntumwa tariki ya 12 Gashyantare 2024. Ibiro bye byasobanuye ko baganiriye ku mutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’ibiyaga bigari.
Muri iki kiganiro, izi ntumwa zashimye ubufasha u Burundi buha RDC mu gukemura ikibazo cy’umutekano, ariko zigaragaria Perezida Ndayishimiye ko zihangayikishijwe n’amakimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Perezida w’u Burundi yashimangiriye imbere y’izi ntumwa ko yafunze imipaka y’igihugu cye n’u Rwanda, asobanura ko yabikoze mu rwego rwo kurinda abaturage.
Ati “Kurinda abaturage ni inshingano za Leta, bityo tugomba kubarinda dufata ingamba zikumira.”
Ndayishimiye yamenyesheje izi ntumwa ko ntacyo u Burundi butakoze kugira ngo umubano wabwo n’u Rwanda ube mwiza ariko ngo ntacyo byatanze.
Nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyabitangaje, intumwa z’Umunyamabanga Mukuru wa Loni zasabye Ndayishimiye kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba agamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda tariki ya 11 Mutarama 2024, nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye atangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ufashwa n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ikirego cya Ndayishimiye, isobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi rukorana na wo; bityo ko ibyo uyu Mukuru w’Igihugu yavuze bidafite ishingiro.
Kuva iyi mipaka yafungwa, u Burundi bwohereje abasirikare benshi n’intwaro nyinshi mu bice byegereye u Rwanda, mu ishyamba rya Kibira mu gihe icyo gihugu cyashyize imbaraga mu kohereza abasirikare benshi muri Congo kurwanya M23.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!