00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Ukraine yabaye ikiraka gishyushye ku Banya-Colombia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2026 saa 04:00
Yasuwe :

Bijyanye n’uko intambara ya Ukraine imaze igihe kirekire ndetse iki gihugu kikaba cyaragiye gihura n’ibibazo byo kubona abenegihugu bahagije bajya ku rugamba, iyi ntambara yabaye ikiraka gishyushye cy’acancuro bava mu bihugu byinshi.

Ubu ku rugamba cyane cyane mu bice intambara igeze mu mahina, uba wiyumvira ingabo nyinshi ziganira mu Cyespagnol bitari uko ari abo muri Espagne bagiye kurwanira Ukraine, ahubwo abo mu gihugu yakolonije mu myaka ya 1550, Colombia.

Abanya-Colombia benshi babonye intambara ya Ukraine nk’imari ishyushye. Ubu benshi bahanganye n’ingabo z’u Burusiya bijyanye n’umushahara uri hejuru bahabwa.

Mu ntangiriro za 2026, habarurwaga Abanya-Colombia 7000 bamaze kurwanira Ukraine kuva mu 2022. Aba bari muri bamwe bumvise ubusabe bwa Volodymyr Zelenskyy wasabaga ubufasha bwo kubunganira cyane ko bari bugarijwe. Bivugwa ko aba Banya-Colombia bagannye inzira ijya muri Ukraine ku bwinshi, Kyiv na yo ikabishyurira ikiguzi cy’urugendo.

Amasezerano y’amahoro ya Colombia yo mu 2016 na yo yatumye iki gihugu kigira abarwanyi badafite icyo gukora.

Ni amasezerano Leta ya Colombia yagiranye n’inyeshyamba za Revolutionary Armed Forces of Colombia (FARC), zari zimaze hafi imyaka 50 zishyamiranye.

Bamwe mu bahoze muri uyu mutwe, byageze aho bumva bari gupfa ubusa ndetse bahembwa make, biyemeza kujya gutera ibiraka mu zindi ntambara nko muri Yemen, Sudani ndetse ubu Ukraine ikomeje kubakitana na yombi.

Nubwo nta mibare itangwa na Ukraine ariko amasoko ya France 24 agaragaza ko Abanya-Colombia bagize 40% by’abanyamahanga barwanira Ukraine.

Intambara ya Ukraine yabaye ikiraka gishyushye ku Banya-Colombia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages