00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zirenga 100 zikorera mu Rwanda ibinyobwa bisindisha zafunzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye inatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora.

Mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 3 Kanama 2026, yanategetse ko ibyapa byose byamamaza ibikorwa by’izi nganda bikurwa mu gihugu hose.

Mu itangazo yakomeje iti “Rwanda FDA itegetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda … bikurwa ku isoko. Rwanda FDA itegetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti kandi cyategetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

Abakora ibi binyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye ku wa 3 Kanama 2026.

Itangazo rirakomeza riti “Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa biri ku Mugereka wa II, bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.”

Iki kigo cyatangaje ko kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa
n’amategeko n’amabwiriza abigenga.
Rwanda FDA yasabye abanywa ibi binyobwa biri ku kubihagarika igaragaza ko urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiye, uko
ibikorwa byo kugenzura no kubahiriza amabwiriza bigenda bikorwa.

Mu itangazo Rwanda FDA yakomeje iti “Ibindi binyobwa byose bisindisha bitagaragara kuri uru rutonde, ariko byakozwe n’inganda ziri ku rutonde rwavuzwe haruguru, na byo bigomba gukurwa ku isoko.”

Yakomeje ivuga ko ibyapa byose byamamaza ibinyobwa bisembuye bigaragara ku rutonde rw’ibigo byahagaritswe bigomba guhita bikurwaho aho biherereye hose mu gihugu.

Ibi bikorwa bibaye mu gihe ku wa 2 Kanama 2026 na bwo yahagaritse inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd.

Biri mu murongo wo guhagarika ibinyobwa bitemewe bimaze igihe bigira ingaruka ku Banyarwanda aho mu mezi arindwi ashize byahitanye abantu bagera kuri 50 abandi 100 bikabagiraho ingaruka zirimo no guhuma.

Inganda zirenga 101 zirimo n'urwa CETRAF rw'i Musanze zafunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages