Isubitswe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko yagombaga kuba kuwa 13 Nzeri 2020 abayobozi b’ibihugu ntibaboneke kubera impamvu zitandukanye.
Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yatanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, yavuze ko inama isubitswe kubera imbogamizi ya covid-19.
Yavuze ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC iboneyeho gushimira ibihugu bivandimwe by’u Rwanda, Uganda, u Burundi na Angola ku bw’ubufatanye bwabo mu gukora inyigo ku inama yari iteganyijwe, hakaza kuvamo umwanzuro wavuzwe haruguru.”
Ni inama yateguwe na perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, atumira abakuru b’ibi bihugu byo mu karere hagamijwe kwiga ku mubano w’ibi bihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu ndetse no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya coronavirus.
Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana na RBA; yasobanuye ko ibihugu bine aribyo: u Rwanda, Uganda, u Burundi, na RDC ari byo inama ishingiyeho cyane, Angola ya gatanu yo ikaba umutumirwa.
Iyi nama isubitswe nyuma y’uko bamwe mu bakuru b’ibihugu barimo uw’u Rwanda n’u Burundi bari bamaze kugaragaza ko batazaboneka, mu gihe yaba ikozwe hatifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni we, yari yatangaje ko azayitabira.
Nta tariki runaka yigeze itangazwa ko iyi nama yimuriweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!