Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu myaka ya 2000, inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zari zarashegeshwe na Jenoside yakorwe Abatutsi, ubukene bunuma mu mijyi no mu byaro ku buryo hari n’ababonaga u Rwanda nk’igihugu cyapfuye.
Hari abumvaga ko ibyiza n’iterambere nk’amashanyarazi, amazi meza, kwiga no kwivuza hari abo byagenewe, abandi bitabareba kubera imyaka bari bamaze mu bukene, nta cyizere cyo kuzabuvamo.
Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020, ni umunsi wahariwe kurwanya ubukene ku Isi. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho u Rwanda rwavuye mu kurwanya ubukene mu myaka 20 ishize.
Mu 1994, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyoni 753.6 z’amadolari, mu 2000 wageze kuri miliyoni 1735. Umusaruro w’umuturage ku mwaka ubariye mu madolari mu 1995 wari 185.6, mu 2000 uba 227.7
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy’ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.
Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by’imirire mibi ari 29%.
Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by’imibereho myiza y’abaturage bwagaragaje ko 90% by’Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy’abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.
Nubwo abenshi bari abahinzi, ubuhinzi bwabo ntibwari ubuteza imbere igihugu mu buryo bufatika ahubwo bwari ubw’amaramuko kandi bukorwa mu kajagari.
Muri icyo gihe kandi, mu Rwanda umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu wari hejuru ku buryo hafi umwana umwe kuri batanu yapfaga atarageza ku myaka itanu. Umubare w’abanduye agakoko gatera SIDA wari kuri 11,2% ku rwego rw’igihugu.
Kubona amazi meza nabyo byasaga nk’inzozi, cyane cyane mu byaro. Imibare igaragaza ko ababonaga nibura amazi meza mu byaro bari kuri 44%. Mu mijyi bari kuri 60%. Imiryango igera kuri 98% yatekeshaga inkwi cyangwa amakara.
Impinduka mu myaka 20 gusa
Impinduka za mbere zihera mu bitekerezo n’igenamigambi. Kubera ibibazo byari byarasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyari mu rusobe rw’ibibazo bitashoboraga gukemuka abantu baticaye hasi ngo basase inzobe.
Inyandiko yiswe ‘Icyerekezo 2020 cy’u Rwanda’ ikubiyemo ibyari byiyemejwe mu cyerecyezo 2020, ivuga ko intandaro y’icyo cyerecyezo yabaye uruhererekane rw’ibiganiro ngishwanama byabereye muri “Village Urugwiro” mu 1998 kugeza mu wa 1999 bigamije kureba ku hazaza h’u Rwanda.
Abari muri ibyo biganiro bemerenyijwe ku bwumvikane busesuye ko hakenewe gutanga isura iboneye y’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Ku isonga mu byo inama zo mu Rugwiro zemeje harimo kugabanya ubukene bukava kuri 60% bukagera munsi ya 25% mu 2020. Hari harimo no kongera umusaruro mbumbe w’umuturage ukava ku 250$ ku mwaka akagera ku madolari 900$ mu 2020. Ibyo byasabaga ko ubwiyongere bw’ubukungu buzamuka nibura kuri 7% buri mwaka.
Icyizere cyo kubaho cyagombaga kuva ku myaka 49 kikagera ku myaka nibura 55.
Icyo gihe hatangiye gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kuvana abaturage mu bukene zirimo Ubudehe, kuvugurura ubuhinzi, guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi.
Kuva ubwo gahunda zitandukanye zo kuzamura imibereho myiza zarimakajwe. Harimo nka Girinka na VUP zimaze kuba ikimenyabose, mituweli yatumye ntawe ukirembera mu rugo, nta mwana w’umunyarwanda ukibuzwa kwiga amashuri yifuza n’impamvu iyo ari yo yose kuko intego ari ‘uburezi kuri bose’.
Mu 2008, hatangijwe gahunda y’Imbaturabukungu ya Mbere (EDPRS I) yahereye mu 2008 ikageza mu 2012. Iyo gahunda yasize u Rwanda rwesheje umuhigo mu iterambere ry’ubukungu, kugabanya ubukene ndetse n’ubusumbane mu bukungu.
Iterambere ry’ubukungu ryari ku mpuzandengo ya 8.2% muri iyo myaka, ubukene bwaragabanyutse buva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.
Mu 2012 hatangijwe gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) yo yasize ubukene bugeze kuri 38.2%, mu gihe ubukene bukabije ari 16 % nk’uko biri mu mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2018.
Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 7.5%, ubucuruzi buzamukaho 23.9%, hagati ya 2014 na 2017. Kuri ubu umusaruro mbumbe w’igihugu ugeze kuri miliyari 9105 Frw, mu gihe uw’umuturage ugeze hafi 788$ ku mwaka.

Abakoresha internet mu rugo bavuye ku 9% mu 2014 mu 2017 bagera kuri 17%. Abakoresha amashanyarazi mu gucana yaba akomoka ku miyoboro migari cyangwa imirasire y’izuba, bamaze kurenga 50 %, amazi meza ni 86%, abatunze telefoni ngendanwa ni 67% bavuye kuri 64% mu 2014.
Kuba ibyo n’ibindi byinshi byaragezweho, byavuye mu ngamba zitandukanye nko mu ishoramari ry’ibikorwa remezo bigamije kugeza amashanyarazi kuri bose, amahoteli, ibitaro, amavuriro, amashuri n’ibindi.
Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yariyongereye ahanini bigizwemo uruhare na gahunda ya Made in Rwanda no kwaguka kwa RwandAir, hajyaho ibigega byo kwigira no kwiteganyiriza by’igihe kirekire kandi iterambere ry’imijyi yunganira Kigali rishyirwa mu mutima w’ibikorwa bya guverinoma.
Imihanda yarubatswe mu mijyi no mu byaro, ikoranabuhanga ririmakazwa muri serivisi no kwihangira imirimo ku buryo rimaze guhindura no koroshya ubuzima bw’abanyarwanda ku buryo bufatika.
U Rwanda rukomeje kandi politiki yo guhanga imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka idakomoka ku buhinzi.
Muri Gahunda ya Guverinoma igamije kwihutisha iterambere (NST1) izageza mu 2024, bimwe mu byashyizwe imbere harimo nko kugeza amazi meza n’amashanyarazi kuri bose.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, kuri uyu munsi wo kurwanya ubukene ku Isi, yasabye abanyarwanda gukomeza inzira yo gukoresha imbaraga, baharanira kugera ku mibereho myiza.
Ati “U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko n’imbaraga, ubwenge n’umutima by’abana barwo […] Mwe mwese mukora mushishikaye ngo mwiteze imbere, mwiyuha akuya muharanira kugira imibereho myiza, ntimucogore!”.
Intego u Rwanda rufite ni ukuba igihugu cy’amikoro aringaniye mu 2035, no kuba igihugu cyateye imbere bitarenze 2050. Ibyo bizagerwaho mu gihe gahunda zo guteza imbere no kuvana abaturage mu bukene zizaba zagezweho uko bikwiriye.

Aho Kigali Convention Center yubatse, mu myaka 13 ishize hari indiri y’ibihunyira






Kigali City Tower mu 2007 ikiri mu isiza


Inyubako ya Makuza mu Mujyi rwagati yari itarubakwa mu myaka 13 ishize







I Nyabugogo muri Gare uhereye uko yari imeze mu 2007 na nyuma y’imyaka icumi





Mu 2007 ahazwi nko mu Gakinjiro hari ibarizo gusa ariko ubu ni imiturirwa ihambaye







Ubuzima bw’abaturage hirya no hino mu gihugu





















Ishusho y’Umujyi wa Kigali mu myaka ya vuba


















Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moses na Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!