00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza ku kaga kari mu Minembwe (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 March 2026 saa 10:49
Yasuwe :

Umushakashatsi akaba n’umwe mu bahagaririye Abanyamulenge, Makuza Jules, yagaragaje ko ubuzima bw’Abanyamulenge muri Minembwe bugeramiwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva Ihuriro rya AFC/M23 ryava mu Mujyi wa Uvira nyuma yo kubisabwa n’abahuza, umunsi ku wundi, Minembwe iri mu kaga, iraswaho za drone zica Abatutsi umunsi ku wundi ndetse no kurasa imbunda ziremereye.

Makuza yagaragaje ko akaga abanyamulenge barimo bagaterwa cyane cyane n’ingabo z’u Burundi, FDLR n’ingabo za Leta kandi bishimangira ko ari umugambi wateguwe wo kurimbura Abatutsi.

Yerekanye ko Abarundi bafite gahunda yo kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo, ari na yo mpamvu bashyize Minembwe mu kaga gakomeye.

Ati “Nta mutekano twigeze dusaba Abarundi kuko igihe cyose baje bari bafite gahunda yo kutwica no kuturimbura. Kuva bageze muri kiriya gihugu, amapfa yariyongereye, ubuzima bwabaye bubi, Umunyamulenge yagiye ahantu atigeze aba mu buzima bubi kugeza uyu munsi.”

Yagaragaje ko ibirigukorerwa mu Minembwe ari imwe mu nzira ya yo kwicisha abantu inzara, bukaba n’uburyo bukoreshwa n’abafite umugambi wa Jenoside.

Ati “Ni imwe mu nzira y’abakora Jenoside bakoresha kugira ngo abantu n’utishwe n’urusasu yicwe n’inzira, yicwe n’indwara. Niba ubuza abantu kubona imiti, abagore babyara ntibababone aho babyarira, abana bavuka ntibabone imiti, abarwayi ntibashobore kwitabwaho,.. uwo mugambi nta kindi uba ugamije ni ukwica abo bantu.”

Yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Uvira mu Ukuboza 2025 Abanyamulenge babonye agahenge ariko nyuma yo kuwikuramo ibintu byahise bisubira irudubi.

Ati “Aho AFC/M23 iviriye muri Uvira noneho bazamukanye ubukana burengejeho. Hariyo amabatayo ya FDLR, hariyo amabatayo y’abarundi atagira ingano, hariyo FARDC, abo bose nta kindi bakora. Bakoresha drones ku manwa na nijoro, bakoresha imbunda zirasa zikarimbura.”

Yagaragaje ko badatinya kurasa abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 100, abana b’impinja, kurasa insengero, guca iminara y’itumanaho n’ibindi.

Ati “Ubu ibintu bimeze nabi cyane. Umunyamulenge utishwe n’isasu aricwa n’inzara, indwara n’ubuzima bubi bwo kuba mu bihuru...hari ibintu ndengakamere biri kubera hariya Minembwe.”

Yakomeje ati “Jenoside iri gukorwa ntabwo ari ikintu cyihishe, kigaragarira buri wese, turatekereza ko Imana nica inzira ibi bigaragarara wenda raporo zizakorwa ariko ni ikibazo gikomeye Isi igomba guhaguruka ikumva, ufite icyo yakora wese agahaguruka akagikoraho kuko ni ikibazo kitagifite igaruriro, kandi ni umugambi umaze igihe utegurwa.”

Yerekanye ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ufite ingabo muri RDC zitagamije kugarura umutekano ahubwo zigamije kurimbura Abaturage.

Ati “Ntabwo yabishobora kuko siwo mutima afite, umutima afite si uwo gukiza ni uwo kwica. Ntabwo wajya mu biganiro, wafasha abantu guhura ari wowe urwana. Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri ntabwo washaka amahoro uri umwe mu bwarwana, ntibishoboka.”

Yongeyeho ati “Ntabwo ntekereza ko Ndayishimiye afite umutima wo kurangiza intambara, kuko ntabwo afite ubwo bushake. Ubwo afite ni ubwo kurwana, kwica, kubuza amahoro, kwambura kuko inka z’Abanyamulenge ari kurasa mu Minembwe ni ukwica kabiri. Iyo wiciye umuntu, ukanamumarao n’umutungo ni ukumwica kabiri n’usigaye yicwa n’inzara.”

Yagaragaje ko nubwo Ndayishimiye yagaragaje ko ku buyobozi bwa AU azarangiza intambara yo muri RDC, bitashoboka kuko na we ayigiramo uruhare.

Ati “Nta kintu mbona ashobora gukora rwose keretse abarokore nanjye ndiwe nemera ko umuntu ashobora guhinduka mu buryo budasanzwe, wenda ahindutse iri joro, akagendererwa na nyagasani, agahindura umutima, agahamagara ingabo ze zigataha, agasaba imbabazi, akanagaragaza ukuri kw’ibiri kubera hariya.”

Yasabye Abarundi kuvana ingabo zabo ku butaka bwa RDC kuko zikomeje kwijandika mu bwicanyi.

Yerekanye ko nubwo amahanga asa nacecetse hatazabura ababiryozwa kuko ibiri gukorwa ari Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Impuruza ku kaga kari mu Minembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages