Gukina uyu mukino biroroshye kuko ukanda *240# ugahitamo 3, ukagura itike ya Impamo Jackpot, bityo ukaba winjiye mu irushanwa.
Iki gihembo gikomeye kizatangwa ku mpera z’ukwezi kwa Kamena, kandi buri tike izagurwa mbere y’iyo tariki izaba yemerewe guhatanira igihembo.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi bwifashisha Ikoranabuhanga muri Inzozi Lotto, Kalisa Dylain Chris, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye yo guhindura ubuzima.
Ati “Turashaka ko iyi jackpot itaba gusa umubare munini, ahubwo iba amahirwe amwe yo guhindura ubuzima, inzozi zikaba impamo. N’iyo utabona imibare yose, kugerageza ubwabyo ni amahirwe. Iki nicyo gihe cyawe.”
Abakina barashishikarizwa gutangira kare no kongera amahirwe yabo bagura amatike menshi mu kwezi. Uko ugura amatike menshi, ni ko amahirwe yo gutsinda yiyongera.
Umushinga wa Inzozi Lotto washyizweho hagamijwe kwegeranya ubushobozi bwo guteza imbere siporo mu Rwanda. Mu mafaranga yakinwe, miliyari zirenga 2,6 Frw amaze gutangwa nk’ibihembo utabariyemo moto na telefoni, mu gihe cy’imyaka ibiri umaze utangiye mu Rwanda.
Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo ashobora gukina anyuze ku ba-agents bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!