00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka z’amashanyarazi zakomeje gusonerwa: Iby’ingenzi ku mpinduka muri politiki y’imisoro mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 February 2025 saa 12:41
Yasuwe :

Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 10 Gashyantare 2025 yemeje politiki y’imisoro ivuguruye, ikubiyemo ingingo nyamukuru zirimo izamurwa ry’imisoro n’ishyirwaho ry’imisoro mishya mu Rwanda.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko iyi politiki igamije kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, kongera ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira ndetse no korohereza abasora ndetse no kubafasha kugera ku nshingano zabo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko iyi politiki y’imisoro ivuguruye iri mu murongo wo gushyira mu bikorwa Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST 2).

Yagize ati “Turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ya NST2 kandi bikaba bisaba amikoro. Kugira ngo igihugu gitere imbere, kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro.”

Iyi Minisiteri yatangaje ko hemejwe umusoro wa 15% ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza, isobanura ko icyakoze, bimwe muri byo byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi bizakomeza gusonerwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Muri iyi politiki hagaragara izamuka ry’amahoro yo kwandikisha imodoka; zaba izitumizwa mu mahanga n’izikorerwa mu Rwanda n’impinduka ku mahoro yo gusana imihanda, azava ku giciro cya Frw 115, ashyirwe kuri 15% by’igiciro ugejeje ku cyambu (ibizwi nka CIF).

Inama y’abaminisitiri yasubijeho umusoro ku nyungu kuri telefone zigendanwa. Wari warakuweho mu 2010 hagamijwe korohereza abaturarwanda kuzitunga no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Nubwo uyu musoro wasubijweho, Guverinoma yijeje Abaturarwanda ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoreshwa rya telefone zigezweho n’ikoranabuhanga rijyanye na zo.

Umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ikoranabuhanga na wo wasubijweho. Wari warakuweho mu 2012 mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ingenzi byo bizakomeza gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro.

Umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe uzazamurwa kuri 40%, uvuye kuri 13%. Umusoro ku bihembo na wo wazamuwe kuri 25%, uvuye kuri 15%.

Ku mahoro ku bukerarugendo, inama y’abaminisitiri yemeje ko hazashyirwaho 3% azongerwa ku giciro cy’icyumba kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rutere imbere.

Imodoka za Hybrid n’iz’amashanyarazi zizakomeza gusonerwa umusoro wa gasutamo

Umuryango mpuzamahanga wafashe ingamba zitandukanye zo kurengera ikirere binyuze mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere n’ubushyuhe bukabije.

Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki yo kugabanya imodoka zikoresha lisansi na peteroli, yorohereza abagura imodoka za hybrid n’izikoresha umuriro w’amashanyarazi gusa.

Inama y’abaminisitiri yaraye yemeje ko imodoka za hybrid zizakomeza gusonerwa umusoro wa gasutamo wa 25%, kandi ko abagura izi modoka zidakuze bazajya bishyura umusoro ku byaguzwe muke.

Guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, imodoka z’imberabyombi zimaze imyaka iri munsi y’itatu zizajya zisora umusoro ku byaguzwe wa 5%, izimaze imyaka iri hagati y’itatu n’ine zisore 10%, naho izimaze imyaka umunani kuzamura zijye zisora 15%.

Bemeje ko umusoro ku nyongeragaciro n’ufatirwa ungana na 5% uzasubizwaho ku modoka za hybrid, icyakoze imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zo zizakomeza gusonerwa.

Umusoro ku itabi ry’amasegereti uzazamurwa kuri Frw 230 ku ipaki, uvuye kuri Frw 130. Ku itabi rigurishwa ukwaryo, uyu musoro wongereweho 36%.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko hashingiwe kuri iki cyemezo, umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ugere kuri 65% ku giciro cy’uruganda, uw’amakarita yo guhamagara uve ku 10% ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.

Hazashyirwaho umusoro mushya wa ‘Digital Services Tax’ uzajya ukatwa abantu bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga ziva hanze y’igihugu, nk’abishyura Netflix, Amazon Prime n’izindi ziri muri icyo cyiciro.

Minisitiri Murangwa yatangaje ko iyi misoro itazagiraho igihe kimwe kuko iri muri gahunda y’imyaka itanu, asobanura ko buri mwaka kugeza mu 2029, hari imisoro izajya ishyirwaho. Yijeje Abaturarwanda ko bazakomeza gusobanurirwa byinshi kuri iyi politiki ivuguruye.

Minisitiri Murangwa yatangaje ko iyi misoro izashyirwaho mu bihe bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages