00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango ibihumbi 35 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 26 June 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Umuryango IBUKA watangaje ko mu bibazo bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’icyo kubabonera amacumbi kuko hari imiryango ibihumbi 35 ikeneye kubakirwa.

Komiseri wa IBUKA muri Komisiyo y’Ubuvuzi, Imibereho myiza n’Uburinganire, Dr. Nshimiyimana Augustin, yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abacuruzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyahujwe no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho imiryango umunani yorojwe inka, indi 15 ihabwa inzu zo guturamo.

Dr Nshimiyimana yagize ati “Mu bibazo biduhangayikishije nka IBUKA harimo [ikijyanye no kubakira abarokotse Jenoside], aho mu Rwanda inzu 29.232 z’abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa, mu gihe indi 6.973 bagikeneye kubakirwa, ari na yo mpamvu twishimiye igikorwa gikomeye abikorera b’i Rubavu bakoze.”

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Kanamugire Callixte, yavuze ko abacuruzi barajwe inshinga no gufatanya na Leta ku kwita ku mibereho y’abaturage no gukemura ibibazo Igihugu gifite mu kuziba icyuho cy’abacuruzi bateye inkunga abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorowe Abatutsi.

Uwamahoro Angelique wo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Kibaya, wahawe inzu, yashimye Umukuru w’Igihugu watumye atuzwa heza, abinyujije mu bikorera.

Ati “Twaryamaga mu nzu y’icyumba kimwe na yo ishaje yendaga kutugwaho. None mpawe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndashima Umukuru w’Igihugu watwubakiye abinyujije mu bikorera.”

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu bubakiye imiryango 15 inzu zifite agaciro miliyoni 75 Frw ndetse banagabira imiryango umunani yorojwe inka zifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa imiryango irenga 450 ikeneye kubakirwa, harimo itaratuzwa n’indi yubakiwe inzu zikaba zarashaje ku kigero cyo kongera kuvugururwa bundi bushya.

Abikorera b'i Rubavu boroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzu yahawe Uwamahoro Angelique w'i Rubavu
Uwamahoro Angelique yishimiye inzu yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages