00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri izatangira muri Nyakanga 2026

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 May 2026 saa 03:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imirimo yo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri izatangira bitarenze muri Nyakanga 2026.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu gikorwa cyo gusuzuma ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026 n’imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027.

Dr. Nsanzimana yerekanye ko umushinga wo kubivugurura wari waradindiye bitewe n’ibibazo bitandukanye byagiye bibamo ariko kuri ubu byakemutse.

Yakomeje ati “Imirimo yo kwimura ibikorwa by’ubuvuzi yararangiye, gusenya inyubako zishaje na byo byaratangiye bizamara ibyumweru bibiri, kandi turateganya ko kubaka bitangirana n’ukwezi kwa karindwi.”

Yagaragaje ko uwo mushinga u Rwanda ruri kuwushyira mu bikorwa ku bufatanye n’u Bufaransa binyuze mu Kigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).

Mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira, imirimo yo kubaka ibi bitaro yari yagenewe miliyari 10,3 Frw ariko ubwo ibyo biganiro byabaga hari hamaze gusa gukoreshwa arenga miliyari 1 Frw.

Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari ya 2026/2027 kubaka ibyo bitaro bizagenerwa ingengo y’imari ya miliyari 12,5 Frw.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yashimangiye ko uwo mushinga mugari uzatwara arenga miliyari 111 Frw kuri ubu nta mbogamizi ufite kuko ibyari bihari byamaze gukemurwa.

Ati “Umushinga wa Ruhengeri wari waratinze ariko noneho ubu turabona uburyo bwo kuwihutisha…Uyu navuga ko ari uw’ibanze cyane mu mishinga y’ubwubatsi. dufite.”

Ubwo hatangazwaga umushinga wo kubyubaka, byavuzwe ko hazubakwa inyubako zirimo izigeretse, igice cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kirimo ibitanda 220 n’imashini zagenewe kwakira abana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitageze.

Hazubakwa kandi inyubako ikoreshwa mu gufasha abarwayi bakeneye kubagwa ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rigizwe n’ibyumba bine, ishami ry’ubuvuzi bushingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y’uburwayi n’ibindi.

Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 aho byakira abarwayi bari hagati ya 250 na 300 ku munsi biganjemo abaturuka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Burengerazuba no mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Uretse ibyo bitaro kandi hari umushinga wo kubaka ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero bizatwara arenga miliyari 67,7 Frw, kuvugurura ibya Kabgayi icyiciro cya kabiri bizatwara miliyari 62,3 Frw, kubaka inyubako y’ababyeyi ya Kibagabaga bizatwara miliyari 10 Frw n’ibindi.

MINISANTE yerekanye ko kubaka ibitaro bya Ruhengeri biri mu mishinga yihutirwa
Inyubako nshya zo mu bitaro bya Ruhengeri zizaba zubatswe ku buryo bugezweho
Ibitaro bya Ruhengeri bizubakwa mu buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages