Col (Rtd) Ndamage nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Urujeni nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan ndetse na Manzi ugiye guhagararira u Rwanda muri Brazil bahawe inshingano ku wa 14 Ukuboza 2023.
Nyuma dosiye zabo zashyikirijwe Sena, zibanza gusuzumwa na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena.
Perezida wa komisiyo, Murangwa Hadija Ndangiza, yagaragarije Inteko Rusange ko abasabiwe guhagararira u Rwanda mu bihugu basanzwe bakora mu byerekeranye n’ububanyi n’amahanga, bikazafasha mu kuzuza neza inshingano bahawe.
Mu biganiro bagiranye na bo bagarutse ku bunararibonye bafite ndetse n’ibyo bazashyiramo imbaraga mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu bahawe kuruhagarariramo.
Col (Rtd) Ndamage yavuze ko azibanda ku guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique yibanda cyane ku bya gisirikare n’umutekano muri rusange, ubuhahirane, ubufatanye mu ishoramari n’ibindi.
Senateri Hadija Ndangiza ati “Azakomeza guteza imbere umubano ugamije gufasha ingabo z’iki gihugu kugira ngo ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano bikomeze. Azanita ku gukomeza kwegera no guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri iki gihugu no kubashishikariza kuza gusura u Rwanda kugira ngo barusheho kumenya ukuri kw’ibibera mu gihugu.”
Bakuramutsa Urujeni Manzi wahawe guhagararira u Rwanda muri Jordan azashyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byasinye mu bijyanye na politiki,uburezi, ubucuruzi n’ubufatanye mu nzego z’umutekano n’iz’igisirikare.
Yabwiye Sena kandi ko azateza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo aho azashishikariza abo muri Jordan kuza gusura u Rwanda.
Manzi Lawrence wahawe inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Brazil asanzwe afite uburambe mu bijyanye na dipolomasi aho mu byo azibandaho harimo guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Brazil.
Yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ko azakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atandukanye u Rwanda rufitanye na Brazil ndetse agaharanira guteza imbere ubuhahirane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!