Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.
Ni abagororwa barimo abagore 137 n’abana batanu bari bafungiwe mu igororero ry’abana rya Nyagatare.
IGIHE yageze ku Igororero rya Nyarugenge aharekuwe abantu 201 bahawe gufungurwa by’agateganyo.
Abafunguwe bagaragaje ko bishimiye kuba batashye mbere y’igihe bari kuzarangiriza igihano, bashimangira bahindutse kandi biteguye kwitwara neza muri sosiyete.
Ati “Narabisabye ndagerageza nk’uko n’abandi babikoraga hariya iwacu mu gipangu. Ntabwo nari nzi ko bizakunda kuko numvaga n’igihe nsigaje ari kirekire. Gusa naravuze nti kuko Imana ibyo ikora ari ibitangaza ishobora gukorera mu muyoyobozi akaba yabinkorerera. Nanjye rero byantunguye, n’abaturanyi twari kumwe birabatungura ariko turavuga tuti ntabwo bakwibeshyaho rwose ngo bigere aha ngaha.”
Uyu wari warakatiwe imyaka 12,5 yagaragaje ko yari amaze gufungwa hafi imyaka irindwi. Yavuze ko imyaka itanu yari asigaje agiye kuyibyaza umusaruro uko bikwiye.
Ati “Ubu nanjye niyemeje ko aho ngiye muri sosiyete nyarwanda igihe bambabariyemo ngomba kukibyaza umusaruro kuko naragororotse imyaka maze muri gereza ni myinshi. Nzagenda nkore neza, niteze imbere, mfatire aho abandi bagereye. Byanze bikunze baransize ariko nzafatira aho bagereye, tugafatanya kubaka igihugu.”
Bantegeye Scovia wari ugiye kumara imyaka ibiri afungiwe mu Igororero rya Mageragere yavuze ko nubwo yari asigaje ukwezi kumwe ngo arekurwe ari ikintu gikomeye akorewe cyane ko yari afunganywe n’umwana muto kandi yaranasize abandi.
Ati “Ibyishimo byanyuzuye ndarira numvaga bidashoboka, ntabwo byoroshye n’iminota 30 uri hano muri gereza biba ari hatari. Numvaga bitanashoboka njyewe nishimye ngera n’aho ndira.”
Yasobanuye ko mu igororero yahigiyemo umwuga wo gukora mu nzu z’ubwiza ‘saloon’ kandi ko yiteguye gushyira mu bikorwa umwuga we, akiteza imbere ku buryo atazongera gukora icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Bariyo Andrew wari ufungiwe gutanga sheki itazigamiye na we yari asigaje iminsi 40 , yashimangiye ko ari amahirwe bahawe.
Ati “Ni amahirwe akomeye kuri twebwe. Twe nubwo waba ari umunsi umwe, aba ari amahirwe cyane. Urumva nkanjye mfite umuryango, mfite abana nasize inyuma n’umugore uba wifuza kubasanga. Iyo ugeze hano uba wicuza ariko kuko twagonganye n’amategeko tuba tugomba kugororwa kugira ngo ejo n’ejo bundi utazongera kandi bigatanga n’isomo no ku bandi bashobora kuba birwara nk’uko twitwaraga hanze.”
Yasobanuye ko asohotse muri gereza yarahindutse ndetse asaba ko umuryango nyarwanda wakongera kumugirira icyizere kuko yiyemeje kugendera ku murongo muzima utandukanye na mbere.
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, DCG, Rose Muhisoni, yasabye abafunguwe by’agateganyo kwitwararika no kurangwa n’indangagaciro nziza.
Ati “Ntitwifuza kongera kubabona hano, hari benshi muri mwe, mwize imyuga itandukanye, mugende mujye mu buyobozi mubabwire ubushobozi mufite, mubereke ibyo muzi aho mukeneye inkunga muhagaragaze kandi namwe ibyo muzanye mwungukiye aha mubisangize bagenzi banyu. Igihugu gikeneye ayo maboko yanyu kugira ngo mufatanye n’abo musanze, musigasire ibyo mumaze kugeraho.”
Itegeko rivuga iki ku ifungurwa ry’agateganyo?
Uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo hari ibyo ategekwa n’itegeko birimo ‘kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15.
Asabwa kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze ndetse no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.
Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’impamvu zirimo kuba uwafunguwe akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka, uwafunguwe by’agateganyo atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa kuba uwafunguwe by’agateganyo atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.
Mu gihe byihutirwa, Ubushinjacyaha bushobora gufata uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bugahita bubimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.
Itegeko rivuga ko hari inkurikizi zo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe zo kuba yafungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo.
Anahanishwa kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.
Ku rundi ruhande ariko ibyo uwafunguwe by’agateganyo ashobora gusaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshinganomu nyandiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!