00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanza zirangirira mu bwumvikane bikozwe n’abacamanza zikubye inshuro 22 mu myaka itanu

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 5 September 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2023-2024 igaragaza ko imanza zarangiye binyuze mu bwumvikane bw’ababuranyi bigizwemo uruhare n’abacamanza zikubye inshuro 22 mu myaka itanu ishize, aho zavuye kuri 43 mu 2019-2020, kuri ubu zikaba zigeze kuri 950.

Ingingo ya 72, igika cya gatanu mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza mu mizi, ibibazo umucamanza asanze bishobora gukemurwa binyuze mu bwumvikane, ategeka ko urubanza rusubikwa impande zombi zikabanza kumvikana.

Iyo ababuranyi bumvikanye ku bibazo byose bigize urubanza, umwanditsi agaragaza muri raporo ko urubanza rurangiye burundu.

Mu Rukiko rw’Ikirenga, imanza ebyiri nizo zarangiriye mu bwumvikane, mu Rukiko rw’Ubujurire ni imanza umunani, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwakemuye imanza 27 mu bwumvikane, mu Rukiko rw’Ubucuruzi ni imanza 72, mu Rukiko Rukuru ni imanza enye na ho mu Nkiko Zisumbuye ni imanza 152 mu gihe mu Nkiko z’Ibanze ari imanza 685.

Imibare igaragaza ko imanza zarangiye mu bwumvikane bigizwemo uruhare n’abacamanza ziyongereye cyane mu myaka itanu ishize kuko zikubye inshuro 22 ugereranyije n’imyaka itanu ishize.

Nk’urugero mu 2019-2020 zari imanza 43, zigera kuri 61 mu 2020-2021, mu mwaka wa 2021-2022 zageze kuri 73, mu 2022-2023 izakemuwe mu bwumvikane ni 283, na ho mu 2023-2024 zihita zigera kuri 950.

Ni mu gihe imanza zarangiriye mu nama ntegurarubanza zavuye kuri 854 mu 2020 zigera ku 1445, bigaragaza ubwiyongere bwa 69%.

Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin yavuze ko bazashyira imbaraga mu gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu gushishikariza abunganira abandi mu mategeko ndetse n’abo bunganira kugana abahuza mbere y’uko baza mu nkiko, ibi ntabwo bivuze ko nta manza zizaza ariko bizagabanya umubare wazo.”

Gahunda y’ubuhuza mu Rwanda yatangiye mu 2012 ariko yaje kumenyekana cyane mu 2018 ubwo abacamanza mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi hashyizwemo ingingo iha ububasha umucamanza kuba yahuza cyangwa kunga abafitanye ikibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .