Ibi byagarutsweho mu nama y’ibirebana n’imisoro yabereye i Kigali kuva ku wa 12-13 Ukuboza 2024. Yitabiriwe n’ibihugu 30 byo muri Afurika hagamijwe kureba uko ibigo by’imisoro bikora, bisubiza ibibazo abaturage baba bafite.
Yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), gifatanije n’Umuryango Mpuzamahanga witwa ICTD ukora ubushakashatsi ku by’imisoro mu bihugu bitandukanye.
Umuyobozi mukuru wa ICTD, Dr. Giulia Mascagni, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gutanga serivisi z’imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yanagaragaje ko mu gihe kiri mbere ruzarushaho gutanga izo serivisi rukoresheje gahunda ya ‘Digitax’.
Yasobanuye ko iyi gahunda izafasha kurushaho korohereza abishyura imisoro kandi ikanorohereza abayishyuza.
Yanasobanuye ko babanje kuyikorera ubushakashatsi mu cyiciro cya mbere ku buryo biteguye gutangira kuyikoresha mu gihe kiri mbere.
Ati “Gahunda yitwa DigiTax, izakora ku buryo ihuza imiyoboro ya serivisi z’imisoro n’imicungire yayo n’uko bihuzwa n’abaturage. Izashyiraho uburyo bwihariye bwo kwishyura bw’abacuruzi n’imitangire y’amakuru ku nyungu no kunoza imicungire y’imisoro’’.
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yagaragaje ko iyi gahunda izarushaho kunoza uburyo imisoro itangwamo.
Ati “Ni gahunda izarushaho kushyira ku murongo mwiza imisoro, izanafasha abantu kutagwa mu ikosa ryo kutayishyurira igihe’’.
Isuzumwa n’ubushakashatsi kuri iyi gahunda ya Digitax bwatangiye mu 2020 bukaba buzarangizanya na 2024. Nyuma hazatangizwa igice cya kabiri cyo kuyishyira mu bikorwa.
Byitezwe ko ICTD ifite uburambe bw’imyaka irenga 15 ikora ubushakashatsi buteza imbere imisoro ari yo izafatanya na RRA gushyira mu bikorwa iyi gahunda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!