Ni ishoramari rishingiye ku masezerano aheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubigaragaza.
Uyu mushinga uzakorerwa mu Karere ka Bugesera ku butaka bwa Leta.
Amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’umushoramari wo muri Brésil arimo ko agomba guhabwa ubutaka bwa Leta na we akabukoresha mu guteza imbere ibikorwaremezo byerekeye gutunganya inyama z’inka.
The NewTimes yanditse ko Umuyobozi Ushinzwe Ishomaramari mu Gihugu, Umurungi Michelle, yagaragaje ko ubwo buryo buzafasha umushoramari gushora imari, guteza imbere no gucunga neza umushinga nk’uko byateguwe kandi byubahirije amategeko.
Ati “Uburyo bwo kuzana igishoro n’abashoramari bafite inararibonye birakenewe cyane mu kubyaza umusaruro agaciro kose k’uyu mutungo w’ingenzi ku rwego rw’inyama z’inka mu Rwanda.”
Bijyanye n’amasezerano, umushoramari ateganya gushinga uburyo uruganda rukora ibiryo by’amatungo, ubworozi, ndetse no gutunganya inyama.
Ibyitezwe kuri uyu mushinga birimo gutanga akazi, guhugura no kongerera ubumenyi abakozi, gusimbura ibyo u Rwanda rwakuraga hanze, ndetse no guteza imbere ubuziranenge bw’inyama z’inka zifite.
Umushinga ‘Gako beef project’ watangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2014 mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’inyama ku isoko ryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Watangiye uhuriweho n’abikorera ndetse na Leta ukaba waragombaga gusozwa mu mpera z’Ukuboza 2019. Amakuru avuga ko wagombaga gushorwamo miliyoni 63 z’Amadolari [hafi miliyari 63 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihe], leta ikaba yaragombaga kuba ifitemo imigabane ingana na 52%.
Wagombaga gukorerwa kuri hegitari hafi 6.000 mu Karere ka Bugesera, aho ibimasa bizajya bigaburirwa ibiryo byabugenewe bituma ibilo byiyongera vuba ku buryo nyuma y’iminsi 120 inka iba igeze ku rwego rwo kubagwa.
Nubwo wari watangiye ari uw’abikorera na Leta, mu 2024, Guverinoma yaguze imigabane yose yari ifitwe n’abikorera uhinduka uwa Leta.
Muri Gashyantare 2025, Umuyobozi Mukuru wa Gako Meat Company, Didace Rushigajiki, yatangaje ko guverinoma yatanze ubutaka bugera kuri hegitare 6000 kuri uwo mushinga buzakoreshwa mu kugera ku ntego.
Kugeza ubu nibura inka 500 zishobora gushyirwa ku isoko buri kwezi, byari biteganyijwe ko uwo mushinga uzubaka ubushobozi ku buryo ugira nibura ibimasa 56.000 n’ibagiro rifite ubushobozi bwo kubaga inka nibura 300 ku munsi.
Uyu mushinga kandi ufite n’intego yo kugera ku isoko mpuzamahanga nko muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Burasirazuba bwo hagati.
U Rwanda ruteganya kongera umusaruro w’inyama ukava kuri toni 207097 mu 2023/24 ukagera kuri toni 242.223 mu 2028/2029.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!