Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryasohotse mu igazeti ya Leta mu Ukwakira 2021, ariko ibigo by’ubucuruzi n’imiryango rireba bihabwa imyaka ibiri yo kwitegura gushyira mu bikorwa ibyo risaba byose.
Ubuyobozi bwa Irembo bwatangaje ko bashyize imbaraga mu gukurikiza aya mabwiriza, barinda umutekano w’amakuru y’abakoresha serivisi ku IremboGov.
Ubwo bashyikirizwaga icyemezo cy’uko bubahiriza amategeko agenga umutekano w’amakuru, ku wa 28 Nyakanga 2023, Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu kubaka icyizere mu bakoresha serivisi za IremboGov kandi biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza.
Yagize ati “Iki cyemezo cyo kubahiriza amategeko ni intambwe ikomeye ku Irembo, byerekana umuhate dufite mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu. Kugirirwa icyizere n’abaturage niryo zingiro ry’indangagaciro za Irembo kandi kurinda amakuru n’imibereho bwite y’umuntu ni ingenzi mu gukomeza kubaka icyo cyizere.”
“Twiyemeje kandi ko tuzakomeza gusigasira amakuru y’abaturage icyarimwe tubaha serivisi nziza, zizewe kandi mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, Col. David Kanamugire yashimye uburyo Irembo yafashe iya mbere igashyira mu bikorwa amabwiriza agamije kurinda amakuru y’abaturage bakoresha serivisi zayo.
Yavuze ko kuba bageze kuri iyi ntambwe yo kubahiriza itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu byerekana umuhate bafite mu guharanira inyungu z’abaturage bakoresha uru rubuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!