Ibi ni ibyatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu nama yo kwerekana amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Bugesera aho abashoramari bagaragarijwe iki kibazo nk’amwe mu mahirwe babyaza umusaruro.
Mu 2025 mu Rwanda habarirwaga inka zirenga miliyoni 1,7, ingurube zirenga miliyoni 1,2, ihene zirenga miliyoni ebyiri, inkwavu zirenga ibihumbi 682 n’inkoko zirenga miliyoni 12,9.
Umuyobozi w’Ikigo cyorora kikanatunganya inyama z’ingurube cya Ntarama Pig Farming on a Grand Scale Ltd, Niyoyita Peace, yoroye ingurube zigera muri 500 ndetse yoroza n’abandi abifashijwemo na ‘drones’ za Zipline Rwanda zijyana intanga hirya no hino mu gihugu.
Niyoyita agaragaza kimwe mu bituma ingurube zikura neza ari ibyo wazigaburiye ari byo bituma zikura vuba ndetse zikabyibuha.
Ati “Umuntu woroye ingurube zimwe zibyara icyana kimwe cyangwa bibiri, akabona ntiziyongera ibilo ubwo si ubworozi bwa kinyamwuga. Kuko izo ni zo zigira za nyama ziriho amavuta menshi abantu banga. Kugira ngo tubone bwa bwoko bw’inyama nziza y’ingurube biterwa n’icyo wagabuye.”
Akomeza agaragaza ko ariko ibyo biryo bidakunze kuboneka ku buryo bituma bamwe bava mu by’ubworozi kuko ibiryo by’amatungo biboneka ari bike ndetse n’ibibonetse bikaza bihenze.
Ati “Hano tworoza abantu benshi nko mu mezi abiri dushobora koroza abagera kuri 15. Abo bantu hari igihe usanga nka nyuma y’umwaka hasigayemo nka batanu abandi barananijwe n’uko ibiryo bihenze. Ibyo biryo abenshi ntibabasha kubibona kuko biragora hari igihe bisaba ko ashora amafaranga menshi rimwe na rimwe atazagaruza.”
Musabyimana Jean Baptiste ukora ubworozi bw’inkoko, aho afite inkoko zirenga ibihumbi 100, yagaragaje ko impamvu ibiryo by’amatungo bihenze ari uko ibyo akenera ari na byo abantu barya ibituma biba bike ku isoko.
Ati “Ibyo dukoresha kugira ngo dukore ibiribwa by’amatungo ni bike mu gihugu kuko ibyo dukoresha ni na byo abantu bakoresha, ni ibinyampeke birimo ibigori, ni soya, n’ibindi nk’umuceri, ingano, n’ibindi. Ibyo rero kuba ari bikeya ndetse abantu bakaba babirwanira n’amatungo, mu Rwanda hakaba hera bike bituma bihenda.”
Agaragaza ko akenshi bisaba kubitumiza hanze aho nka soya bazikura mu Buhinde, zikagera mu Rwanda zihenze cyane kubera ibibazo bitandukanye birimo iby’ubwikorezi n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigenda byiyongera.
Ati “Umuti ni uko hashyirwaho ibigega by’umusaruro uboneka mu gihugu bizajya bibika umusaruro igihe ibintu byeze kugira mu gihe byatangiye gushira ku masoko tube dufite ibindi bishobora kwifashishwa.”
Inganda zitunganya 53% by’ubushobozi bwazo gusa
Kimwe mu bituma ibiryo by’amatungo bikomeza kubura ni uko inganda zitunganya umusaruro muke ugereranyije n’ubushobozi zifite.
Mu Rwanda hari inganda nini umunani zitunganya ibiryo by’amatungo ariko nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) izi nganda zitunganya 53% y’ubushobozi bwazo gusa.
Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Eugene Kwibuka, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ibiryo by’amatungo kizwi ndetse hagenda hakorwa ibikorwa bitandakanye byo kugishakira umuti urambye.
Ati “Ubundi ikibazo gikomeye kibangamiye abakora ibiryo by’amatungo ni kubona ibikorwamo ibyo biryo by’amatungo birimo ibigori na soya bihenze. Akenshi bigurwa hanze kuko tutarabasha kwihaza ngo tubone iby’abantu n’iby’amatungo. Ubu rero hari gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro, no kugira ububiko buhagije ku buryo byajya bigurwa bihendutse bikabikwa neza.”
Kugira ngo hongerwe ibiryo by’amatungo, Leta y’u Rwanda yashoye mu bikorwa bitandukanye birimo gutera ubwatsi buvuguruye (improved forages) aho kugeza ubu ubu bwatsi buhinze kuri hegitari 47.109 mu gihugu.
Si ibyo gusa kuko hakozwe ubushakashatsi bugamije gushaka ibyasimbura ibikorwamo ibiryo by’amatungo cyane ibitumizwa mu mahanga nka soya, ibikomoka ku ipamba, indagara, ibigori n’ibindi bituma ibiryo bihenda.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hashobora gukoreshwa innyo (maggots) udusimba twa Black soldier fly, twakwifashishwa nk’isoko ya proteins bigasimbura soya.
Hari ibyatsi kandi bya Azolla na byo bikize ku byubaka umubiri (proteins) ubusanzwe byimeza mu bishanga ariko biri guhingwa ku buryo byajya biboneka ku bwinshi igihe bikenewe.
Hari n’uburyo bwo gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikaba byakwifashishwa bisimbura igice kinini cy’ibigori mu mvange z’ibiryo by’amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!