00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiti kimwe cyera ibilo 80 by’imyumbati: Ubuhinzi bushya i Ngoma

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 June 2026 saa 04:37
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma barishimira iterambere bamaze kugezwaho n’ubuhinzi bushya bwo kutarima no kudacokoza ubutaka, ahubwo bagahitamo kubutwikira bakajya bacukura aho batera igihingwa, bigatuma kibasha kubona amazi menshi n’ubutaka bukabungwabungwa.

Ubu buryo babugaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma hafungurwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu.

Ryitabiriwe n’abarenga 36 bari kumurika bimwe mu byo bakora. Mu byamuritswe harimo ubuhinzi budacokoza ubutaka, bwatangijwe n’Ishyirahamwe n’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR buhabwa izina rya Eden Yacu.

Ubu buhinzi bukorerwa mu mirenge ine y’Akarere ka Ngoma irimo Kazo, Mutenderi, Rukumberi n’Umurenge wa Zaza.

Bukorwa hagendewe ku mahame atatu arimo kudacokoza ubutaka, kubutwikira hakoreshejwe ibyatsi byumye ndetse n’ibihingwa bitwikira ubutaka birimo Mukuna, Lablab, umukunde, inkori ziranda ndetse n’umuruku.

Ibi byose bishobora guterwa mu murima hakongerwamo ibigori cyangwa ibishyimbo bikazabifasha mu gutwikira ubutaka.

Ubu buryo bwo guhinga udacokoje ubutaka buri gukoreshwa n’abahinzi barenga 2000 bahinga kuri hegitari zirenga 200.

Aba bahinzi bavuga ko umusaruro watangiye kwiyongera cyane aho hari abahinzi imyumbati iva ku kweza ibilo icumi ku giti kimwe beza ibilo 80.

Niyodusenga Marie utuye mu Murenge wa Rukumberi yavuze ko ubu buhinzi bumutwara abahinzi bake, bikanagabanya ingano y’amafaranga yabahaga.

Ati “Umurima umwe bancaga ibihumbi 20 Frw kugira ngo bawurime ariko ubu kuwuharura ni 5000 Frw cyangwa 6000 Frw, urumva ko harimo itandukaniro rinini mu mafaranga. Tugihinga bisanzwe washoboraga gukura imyumbati ibiti byinshi kugira ngo ukunde ubone iyo uteka, ariko ubu igiti kimwe kiravamo ibilo birenga 50 kuzamura. Ni ibintu byiza nashishikariza n’abandi gukora.’’

Nziyumvira Anastase wo mu Murenge wa Kazo mu Kagari ka Gahurire mu Murenge wa Tambiro, yavuze ko ubutaka bwe bwari butacyera akibaza impamvu zabyo akazibura.

Yatangiye gukoresha ubu buryo butarima bwo guharura umurima we biza kumuhira ku buryo ari bwo buryo asigaye akoresha aho amaze imyaka irenga itatu.

Ati “Nahingaga ibishyimbo n’ibigori sineze ariko ubu ndaharura umurima wanjye ubundi ngatera kandi rwose umusaruro uraboneka cyane.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko ubu buhinzi bubungabunga ubutaka ari ibintu byiza bitanga umusaruro ku babasha gukurikiza amabwiriza bagahinga batababaza ubutaka ahubwo bakabusasira.

Meya Niyonagira yavuze ko babonye ko umusaruro wiyongera mu babukoresha, ko bafite igice kidakunda kubona imvura neza ariko iyo isanze ubutaka bwarahinzwe kuriya amazi abasha kuguma mu bihingwa bigashobora gukura bikoresheje ya mazi yabonetse.

Ati “Ubu turi kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo inzego zegereye abahinzi bose babimenye babikwirakwize kuko twabonye ko byongera umusaruro.’’

Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma hari ubuso buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe ni hegitari ibihumbi 42.500 birimo ibigori, soya, ibishyimbo, imyumbati n’umuceri.

Abenshi batangarira ibihingwa byahinzwe mu buryo budacokoza ubutaka i Ngoma
Imyumbati yahinzwe muri ubu buryo budacokoza ubutaka
Ibijumba byahinze mu buryo budacokoza ubutaka
Bimwe mu bihingwa biterwa mu murima bikaranda bigafasha gutwikira umurima mu buryo bushya bwo guhinga buri gutezwa imbere i Ngoma
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bashaka kwagura ubuhinzi budacokoza ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages