00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihembo cy’umugore wa Ndayishimiye cyaciye igikuba (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 July 2026 saa 09:46
Yasuwe :

Igihembo cyahawe umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, gikomeje kurikoroza kubera uko cyakiriwe mu Burundi.

Nyuma y’uko Angeline Ndayishimiye ageze ku Kibuga cy’Indege cya Melchior Ndadaye, avuye gufata icyo gihembo yahawe n’Umuryango w’Abibumbye, yasanganiwe n’Abarundi benshi bagiye kumwakira no kwishimira icyo gihembo.

Uretse ibyo kandi Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye umugore we, Angeline Ndayishimiye, mu buryo busanzwe bukoreshwa mu biganiro hagati y’abayobozi n’abashyitsi babo, kugira ngo amugezeho ibihembo mpuzamahanga yahawe.

Ibyo bihembo Angeline Ndayishimiye ari kwishimira ni icya United Nations Population Award, ndetse n’icya Global Health Award.

Igihembo cy’Umuryango w’Abibumbye cyahawe umugore wa Ndayishimiye byatangajwe ko yagihawe hashingiye ku bikorwa bye ‘bijyanye no guteza imbere ubuzima bw’abagore n’abana, uburezi ndetse n’ibikorwa bigamije gufasha abatishoboye’.

Ni mu gihe Global Health Award cyo ari icyo yahawe kubera ‘uruhare n’ubuyobozi yagaragaje mu bikorwa by’ubuzima rusange.’

Abasesenguzi bagaragaza ko ibyo biri gukorwa nk’iturufu ikomeye yo kuyobya Abarundi kugira ngo barangarire kuri icyo gihembo be gukomeza gutekereza ku bibazo biri imbere mu gihugu.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye umugore we, Angeline Ndayishimiye, mu buryo busanzwe bukoreshwa mu biganiro hagati y’abayobozi n’abashyitsi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages