OMS ivuga ko ibizamini byakorewe muri laboratwari (laboratoire) byagaragaje ko iyo ndwara itari mu ndwara ziterwa na virusi nka Ebola na Marburg.
OMS ivuga ko yamenyeshejwe iby’iyo ndwara itaramenyekana ku itariki ya 31 Werurwe 2026, ikaba yaragaragaye ahanini mu bantu bo mu rugo rumwe no mu bahuye na bo bya hafi.
Ibimenyetso by’iyo ndwara birimo guhinda umuriro, kuruka, gucibwamo, inkari zirimo amaraso, kugira umunaniro no kubabara mu nda.
Bamwe mu bafashwe n’iyo ndwara banagaragaje ibimenyetso byo guhinduka umuhondo k’uruhu no kuba umuhondo imbere mu maso n’igabanyuka ry’ingano y’amaraso mu mubiri.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Burundi, Lydwine Baradahana yavuze ko nubwo ibyavuye mu bizamini [byo kwa muganga] by’ibanze bitanga icyizere ku kuba bitarimo izi ndwara zikaze, iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane igitera iyi ndwara.
OMS ivuga ko itsinda rihuriweho ry’inzobere zo mu Kigo cy’u Burundi cy’ibikorwa byihutirwa by’ubuzima rusange n’izo muri laboratwari nkuru y’Igihugu, ryoherejwe ahagaragaye iyo ndwara kugira ngo rifashe iperereza ririmo gukorerwayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!