00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze ibirori byo kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda byitabiriwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 May 2026 saa 04:24
Yasuwe :

Ibirori byo kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda byitabiriwe na Perezida Kagame byabaye ku wa 27 Gicurasi 2026, bibera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.

Ibi birori kandi byahuriranye n’ibyo gusoza amahugurwa ya gipolisi ku bofisiye bato 436 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police [AIP]. Abo bapolisi barimo abagore 109 n’abanyamahanga icyenda bo muri Seychelles batorejwe i Gishari.

Ni amahugurwa yari amaze amezi 11.

Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari PTS Gishari, yabanje gusura ahamurikiwe ibikoresho bitandukanye byifashishwa na Polisi mu kazi kayo ka buri munsi.

Muri Kamena 2000 nibwo Polisi y’Igihugu yavutse nyuma yo guhuza inzego eshatu zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Mu myaka ishize Polisi y’Igihugu yubatse ubushobozi bwaba ubw’abapolisi ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’amashami ya Polisi atandukanye.

Nyuma yo gusura ibyo bikoresho, Perezida Kagame yagenzuye akarasisi k’abofisiye bashya, anabaha ipeti rya AIP.

Aba bapolisi bakoze akarasisi kanyuze abitabiriye ibirori, bigeze ku itsinda ry’abatwara moto biba akarusho.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagarutse ku isabukuru ya Polisi y’Igihugu, avuga ko ari umwanya wo kwisuzuma mu kongera gushimangira indangagaciro n’imikorere biranga uru rwego.

Ati “Mukomeze kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara mu kazi mukorera igihugu cyacu, cyanyu n’abaturage bacyo, ibyo maze kuvuga ni ngombwa. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bikomeza gushinga imizi.”

Yanabasabye kwirinda ruswa, gushishoza mu byemezo bafata no kwicisha bugufi.

Polisi yasabwe kujyana n'igihe no kwimakaza ikoranabuhanga
Abapolisi basabwe gukomeza kurangwa no kugira umurava
Abakoze imirimo itandukanye muri Polisi y'u Rwanda bari bitabiriye ibirori
CP Alex Mkama yari ayoboye itsinda ry'abahagarariye Tanzania
Abayobozi ba Polisi mu bihugu by'inshuti bitabiriye ibirori
Aba bapolisi bari bamaze amezi 11 bahabwa amahugurwa
Abapolisi 436 bahawe na Perezida Kagame ipeti rya AIP
Akarasisi gasigaye gakorwa mu Kinyarwanda
Ubwo abapolisi bari bari gukora akarasisi bageraga ahari kubera ibirori
Ibi birori byo gutanga ipeti rya AIP byahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Polisi imaze
Perezida Kagame ubwo yari ageze ku kibuga cy'ahabereye ibirori byo gutanga ipeti ku bapolisi 436 no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y'u Rwanda
Mu bapolisi bashya barangije amahugurwa harimo n'abanyamahanga
Hagaragajwe ko hakenewe kubaka icyizere hagati y'abaturage n'abapolisi
Perezida Kagame agenzura amasibo y'akarasisi
Perezida Kagame ubwo yari ageze ku Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari
Abofisiye bato bashya bashimiwe ku murava n'umuhate bagaragaje
Abo ku ruhembe mu karasisi bagaragaje ubuhanga
Abarangije amasomo yabo harimo abagore 109
Akarasisi kari karyoheye amaso
Abapolisi bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gukora akarasisi imbere ya Perezida Kagame
Abagore muri Polisi y'u Rwanda bahabwa amahirwe angana n'abasaza babo
Intambwe ku yindi mu karasisi ifasha mu kudasobanya
Polisi y'u Rwanda igaragaza ko mu myaka 25 ishize yubatse ubushobozi burimo n'ibikoresho
Perezida Kagame yasabye abapolisi kwitegura kugendana n'aho Isi igeze
Perezida Kagame yasabye abapolisi kurangwa n'umurava
Abapolisi basabwe kwirinda kurya ruswa
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Mujiji, yagaragaje ko ubumenyi buhatangirwa bufasha umuntu kuba umupolisi mwiza
Abapolisi basabwe kwicisha bugufi no kugira imyitwarire myiza
Abapolisi bashya 436 barangije amahugurwa yabo biganjemo abakiri bato
Umunyeshuri wahize abandi, Boaz Castro yambitswe umudali na Perezida Kagame
Umunyeshuri wahize abandi, Boaz Castro yambitswe umudali na Perezida Kagame
Abatwara moto banerekanye uko babigenza iyo baherekeje abayobozi bakuru
Imyiyereko ya moto yaryoheje ibirori biratinda
bateye isaluti bahagaze kuri moto ziri kugenda
Imyiyereko y'abatwara moto yaryoheje ibirori
Mu bagize itsinda ritwara moto harimo n'abagore bagaragaje ubuhanga
Umuntu umwe yagenderaga kuri moto ebyiri
Abatwara moto bageze aho bagenda bahagaze mu gushimangira ubufatanye
Abatwara moto bagenderaga no ku muvuduko udasanzwe
Perezida Kagame yasabye abapolisi kwicisha bugufi
Abapolisi basabwe kudasobanya muri byose
Abapolisi bashimangiye ko biteguye kuzuza inshingano
Perezida Kagame n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, CG Felix Namuhoranye
Teddy Ruyenzi mu bofisiye bakuru bitabiriye ibi birori
Ababyeyi basabwe gukomeza gushyigikira abana babo mu nshingano za gipolisi
Polisi y'u Rwanda yiyemeje gukomeza gukorera hamwe n'abaturage
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko imyaka 25 yabaye iyo gukorera abaturage no gukorana nabo
Ababyeyi bemera ko abana babo bajya muri Polisi y'Igihugu bashimiwe
Abapolisi basabwe gukomeza kurangwa n'indangagaciro nzima

Ibyishimo by’ikirenga

Nyuma yo guhabwa ipeti n'umukuru w'igihugu bacinye akadiho
Buri wese yari afite ishimwe mu mutima ndetse anabigaragaza ku munwa
Baririmbye indirimbo zigaragaza ko polisi iganje mu ngeri zose
Bagaragaje ko bishimiye kuba muri Polisi y'u Rwanda kandi biteguye gutanga umusanzu
Abofisiye bashya babyinnye intsinzi ko barangije amasomo yabo abahesha ipeti rya AIP
Nyuma yo guhabwa ipeti rya AIP byari ibyishimo bikomeye
Abarangije amahugurwa yabo bishimanye

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages