00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyangombwa bisa nk’ibya nyir’ubutaka: Amwe mu mayeri akoreshwa n’abatekamutwe

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 11 March 2025 saa 01:42
Yasuwe :

Abakorewe ubutekamutwe bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma bagwa mu mutego w’abatekamutwe zirimo kubereka ibyangombwa bihura n’iby’abo biyitiriye nka pasiporo.

Ibi babivuze ku wa 10 Werurwe 2025, ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga abantu barindwi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Abayo Gift Nelson yatangarije IGIHE ko yaguze ubutaka bufite ubuso bwa metero kare ibihumbi 18, yishyura uwiyitiriye nyirabwo ibihumbi 165 by’Amadolari ya Amerika.

Yasobanuye ko impamvu yatumye yizera aba batekamutwe ari uko bari bafite ibyangombwa bisa neza nk’ibya nyir’ubutaka birimo pasiporo kuko yari umunyamahanga.

Yagize ati “Icyatumye twemera ibyo yatubwiraga, yari afite pasiporo ihura neza n’iya nyir’ubutaka wa nyawe, ibyangombwa turabisuzuma byose tubona birahura, ihererekanyabubasha ry’ubutaka rirakunda, nyuma tuza kubimenya ari uko tugiye ku Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka natwe twarabugurishije abandi.”

Yakomenje agira ati “Turebye imvo n’imvano y’ubutaka tubona nubwo nimero za pasiporo zihura n’iza nyir’ubutaka, amasura ya nyir’ubutaka ntahura n’ay’umutekamutwe.”

Uwamahoro Francine yasobanuye ko yari afite umugabo ufunzwe, na moto ye yarafashwe. Ngo nyuma yo kugemurira no gusura umugabo we, yageze mu rugo, ahamagarwa n’abantu biyitiriye inzego z’umutekano, bamwizeza kumusubiza moto.

Avuga ko bakomeje bumbwira ngo atange amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo bamuhe impapuro zisohora moto ku ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, birangira atanze ibihumbi 50 Frw.

Ati “Icyatumye mbizera, bambwiye amazina yanjye, bambwira ay’umugabo wanjye, bambwira ibintu byose nazanye n’uburyo nari mpetse umwana, barambwira ngo ‘Banza umuhoze ari kurira’, n’umumotari twari kumwe, numva ibyo bambwira ni byo koko, amafaranga ndayabaha.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije Abaturarwanda ko serivisi z’ubugenzacyaha nta kiguzi zigira, abasaba kugira amakenga, bakanatanga amakuru mu gihe hari ubatse amafaranga yiyitirira umugenzacyaha.

Ati “Inama tubagira, hari igihe umuntu akorerwa icyaha ariko ari we nyirabayazana. Gutega amatwi ukumva ibyo umuntu akubwira akwaka amafaranga, ndabizi nawe uba utekereza uti ‘Ubu uyu aramutse ari kunshuka nabigira nte?’ ariko kwa kundi agutoteza ntugire uwo ugisha inama, bikarangira wemeye.”

Dr. Murangira yasabye abaturage kujya bibaza bati “Izi nyungu umuntu anshakaho, ubu bugizi bwa neza bwo kumfasha buturutse he?”, hanyuma bakanagisha inama.

RIB iributsa abantu ko gutanga amafaranga kugira ngo umuntu afungurwe ari ubufatanyacyaha, ibasaba kubyirinda kuko ari ibyaha ruswa kandi bakajya batanga amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha.

Bamwe muri barindwi bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana babakoreshaga ibyangombwa bisa n'ibya ba nyir'ubwite
Dr. Murangira yibukije Abaturarwanda ko serivisi z'Ubugenzacyaha nta kiguzi zigira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages