00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizamini bya Leta ku bo mu mashuri yisumbuye byahumuye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 July 2026 saa 03:40
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangiye kugeza impapuro n’ibindi bikoresho by’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ya 2025/2026 by’amashuri yisumbuye, mu turere dutandukanye.

Biteganyijwe ko abanyeshuri basoza ibyiciro by’amashuri yisumbuye bazatangira gukora ibizamini ku wa 15 Nyakanga 2026.

Kuri iki Cyumweru, NESA yatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda yatangiye gutwara impapuro n’ibindi bikoresho by’Ibizamini bya Leta 2025/2026 by’amashuri yisumbuye, ibigeza ku biro by’uturere dutandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ubutumwa bwakomeje bugira buti “Twabibutsa ko abakandida bazatangira gukora ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye ku wa 15 Nyakanga 2026. Twifurije amahirwe masa abakandida bose!”

Ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye harimo ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ibisoza amashuri yisumbuye.

Ni nyuma y’uko abanyeshuri basoje amashuri abanza bamaze gukora ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2025/2026.

Umwaka ushize abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakosorewe ibizamini bya Leta ni 148.677, aho byagaragaye ko batsinze ku kigero cya 64%.

Muri rusange, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe ku bahungu batsinze ku kigero cya 49,8%.

Ibigo ibya Leta byatsinze ku kigero cya 65%, ibifashwa na Leta bitsinda ku kigero cya 63% mu gihe ibyigenga biza ku isonga ku kigero cya 77%.

Ni mu gihe abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batsinze ku kigero cya 89,1%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93,5% naho abakobwa batsinda kuri 85,5%.

NESA yatangiye kugeza ibikoresho by'ibizamini bya Leta mu turere
Ibizamini bya Leta ku bo mu mashuri yisumbuye byahumuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages