00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Kacyiru byoroje imiryango 10 y’i Musanze inka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2026 saa 09:36
Yasuwe :

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo rwo mu Karere ka Musanze, abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru boroje imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Akarere ka Musanze mu murenge wa Busogo, inka 10.

Iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ni igikorwa ngarukamwaka, aho abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru batanga 1/10 ku mushahara mu gihe cy’amezi abiri (Mata na Gicurasi), bakagura inka icumi zihabwa imiryango itishoboye.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Busogo, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru CP (Rtd) Dr. Daniel Nyamwasa, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien n’intumwa ya IBUKA.

Hari kandi n’abahagarariye inzego za Polisi, Ingabo z’u Rwanda (RDF), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) mu Karere ka Musanze n’abandi.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo, abitabiriye bunamira kandi bashyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso.

Abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Mukingo, berekwa ko ubwicanyi bwatangiye mu 1991.

CP (Rtd) Dr. Nyamwasa yavuze ko abahawe izi nka bakwiriye gushima Perezida Kagame wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agakomeza kwita ku buzima bw’abayirokotse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Yimakaje umutima wo kubabarira na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abishe n’abiciwe, atoza Abanyarwanda umuco wo kuremera abandi akaba ari muri iyo gahunda abakozi b’ibitaro bahagarariye abandi bagiye i Musanze.”

Yashimangiye ko iki gikorwa ari umuhigo ngarukamwaka w’abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru, wo gushyigikira gahunda y’ Umukuru w’Igihugu yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru bitangiye iki gikorwa, hamaze gutangwa inka 100 mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Mu 2014 na 2015 zahawe abaturage b’Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga, mu 2018 zihabwa abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye mu 2019 haremerwa imiryango 10 yo muri Bitare mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 2020 no mu 2021 haremewe imiryango 20 yo mu Karere ka Gasabo na Kicukiro, mu 2022 haremerwa imiryango 10 yo mu Karere ka Rwamagana, mu 2023 hareme imiryango 10 yo mu Karere ka Karongi (Bisesero), mu 2025 hatanzwe inka 10 mu Karere Ka Nyanza mu 2026 hagabiwe imiryango 10 itishoboye yo mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru CP (Rtd) Dr. Daniel Nyamwasa yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, kwibuka ariko ntibaheranwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babone uko bahangana n’ingaruka za yo, kuko na byo ari intambwe yo kwibohora igihugu kibategerejeho.

Nk’umwe mu babohoye u Rwanda, CP (Rtd) Dr. Nyamwasa yakomeje ati “Kimwe n’ahandi mu gihugu Abatutsi bari muri iyi komini, bari bategeje ubutabazi ku Nkotanyi gusa kuko Isi yose yararebereraga. Inkotanyi zatabaranye ibakwe n’ingoga zishobora kugira abo zirokora."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yashimye Ibitaro bya Kacyiru ku mutima mwiza wo kuremera Abanyarwanda.

Ati “Bakozi b’Ibitaro bya Kacyiru mwakoze cyane, kubera iki gitekerezo cyiza mwatangiye natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze turabizeza ko izi nka zigiye guhindura imibereho y’abaturage bacu kandi tuzakomeza kuzirikana iki gikorwa.”

Umwe mu bahawe inka yagize ati “Twamaze igihe tuterekwa urukundo tuzira kuba Abatutsi, by’umwihariko njye nahuye n’inzira itoroshye kugira ngo ndokoke. Abarokotse turashima ingabo z’u Rwanda zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside zigatuma i Musanze hagira abarokoka.”

Mu izina ry’imiryango 10 y’abaremewe, yashimye ko batekerejweho bakabaha inka nk’ikimenyetso cy’urukundo. Ati “Turizeza ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abatugabiye ko tuzita kuri izi nka, zikororoka zikadufasha guhangana n’ubukene, imirire mibi ndetse n’igwingira ndetse tukoroza abandi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru CP (Rtd) Dr. Daniel Nyamwasa, yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n'amateka kugira ngo babashe guhangana n'ingaruka zayo
Ibitaro bya Kacyiru byoroje imiryango 10 y'i Musanze inka
Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo bunamiwe
Abo mu nzego z'umutekano baha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze bahawe inka
Nyuma yo guhabwa inka abaturage b'i Musanze basabanye n'abakozi bo mu Bitaro bya Kacyiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages