00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikubiye mu itegeko rishya rizafasha kwimakaza ubworozi buvuguruye mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 July 2026 saa 11:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko itegeko rishya ryatowe rigenga ubworozi n’uburobyi rigiye gukemura ibibazo byari biri muri izo nzego zombi byatumaga kwihaza mu biribwa ku bikomoka ku matungo bitagerwaho neza ndetse bikabangamira no kubicuruza ku isoko mpuzamahanga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yari imaze gutora itegeko rishya rigenga ubworozi n’uburobyi.

Ni itegeko ribumbiye hamwe amategeko ane yari asanzwe agenga inkingi zinyuranye z’ubworozi ariko harimo ibyuho binyuranye.

Hari itegeko rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, itegeko rigenga ibiranga amatungo n’itegeko rigena imikorere y’ibijyanye n’ubuvumvu mu Rwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Muzana Alice, yavuze ko ayo mategeko yose yari arimo ibyuho, harimo nk’uburyo ingendo z’amatungo zigomba gukorwa n’uburyo bwo korora kinyamwuga.

Harimo icyuho kandi mu kuvugurura no gusigasira icyororo n’icyuho ku bijyanye n’ibiryo by’amatungo no gukurikirana ibikomoka ku matungo.

Ni mu gihe iri tegeko ryatowe na ryo ryagendeye ku mahame y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima bw’Inyamaswa ashobora gufasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo kohereza ibikomoka ku matungo ku isoko mpuzamahanga.

Iri tegeko ryatowe n’abadepite 74 bari bitabiriye Inteko Rusange bose rikaba rigizwe n’ingingo 68 zikubiye mu mitwe umunani, irimo ijyanye no korora, kwandikisha no kugaburira amatungo, kuvugurura icyororo no gusigasira no gufata neza amatungo.

Ririmo kandi ibijyanye n’ingendo, itwarwa n’ubugenzuzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho, uburobyi, ibijyanye n’indwara zandura n’ubuvuzi bw’amatungo hamwe n’amakosa yo kwirindwa, ibyaha n’ibihano.

Minisitiri Dr. Ndabamenye yavuze ko iri tegeko ryatowe rigiye gufasha mu gukora ubworozi bujyanye n’umwuga mu Rwanda.

Ati “Dufite ibyiciro bitandukanye mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubworozi. Ariko twifuzaga ko haba ibigenga imikorere n’imikoranire kugira ngo gahunda yo kwihaza mu biribwa dukoresheje ibikomoka ku matungo n’uburobyi yihute kandi bikorwe kinyamwuga.”

Yavuze ko ibyo bitazafasha Igihugu kongera umuvuduko mu kwihaza mu biribwa gusa ahubwo ko bizafasha no mu gucuruza ibikomoka ku matungo ku rwego mpuzamahanga hakurikijwe amahame abigenga.

By’umwihariko, Dr. Ndabamenye yavuze ko iri tegeko ryatowe rizorohereza abikorera mu bworozi no mu burobyi kubona imirongo ngenderwaho yo gukora no gukorana na Leta ndetse n’izindi nzego bireba.

Ati “Ubworozi dufite ku rwego rw’Igihugu cyacu bugiye kujya ku kigero kinini, bugire imikorere inoze kandi bube bukurikiranwa, ndetse byongere no kubazwa inshingano ku bagira uruhare muri uyu mwuga. Byose bigamije kwihaza mu biribwa dukoresheje ibikomoka ku bworozi n’uburobyi.”

Iri tegeko risigaje gushyirwaho umukono n’Umukuru w’Igihugu, rigahita risohoka mu igazeti ya leta, aho rizakurikirwa n’andi mateka ya minisitiri hamwe n’amabwiriza asobanura ibirikubiyemo kurushaho.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

Ubuhinzi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by’icyaro na 12% mu mijyi mu gihe abahinga bagamije isoko mu 2025 bari ku kigero cya 48% mu gihe hafi 70% y’Abanyarwanda batunzwe nabwo,

U Rwanda rufite ubushobozi bwo guhunika ibinyampeke bingana na toni 318.000, ingano izagera kuri toni 420.000 mu 2029.

U Rwanda kandi rufite gahunda yo kongera umusaruro w’ubworozi nk’aho umukamo witezwe ko uzava kuri litiro 1.092.430.000 bikazagera kuri 1.300.000.000 ku mwaka mu 2029.

Umusaruro w’amafi wari toni 28.000 muri 2017, ukagera kuri 48.000 mu 2024 byitezwe ko uzagera kuri 77.000.

Ku bijyanye n’amagi umusaruro uzagera nibura kuri toni 21.000 mu 2029, uvuye kuri 17.000 mu 2024.

Abadepite batoye itegeko rizafasha kwimakaza ubworozi buvuguruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages