Mu bikorwaremezo by’ingenzi byitezwe muri uyu mwaka harimo ibirebana n’ingufu, amazi, imiturire ndetse n’imihanda nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu.
Ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’inzego ziyishamikiyeho zirimo REG, WASAC, RHA na RTDA biyishamikiyeho, byagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, buri rwego rwagaragaje imishinga yitezweho gufasha Abaturarwanda.
Urwego rw’Ingufu ni rumwe mu nzego zikenerwa cyane umunsi ku wundi, kuko usanga rufatiye runini ubuzima bw’Abanyarwanda byaba mu mibereho yabo ya buri munsi cyangwa mu bikorwa by’iterambere.
Uru rwego rufite imishinga myinshi ruzashyira mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hagamijwe kongera ingano y’amashanyarazi u Rwanda rufite no kongera ubushobozi bwayo.
Mu bikorwa REG izashyiramo imbaraga harimo imishinga 19 irimo iyari isanzwe iri gushyira mu bikorwa ariko igikomeza kugira ngo ibe yagera ku musozo.
Muri yo harimo gukomeza imirimo y’urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho ‘dam’ izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y’amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027 biteganyijwe ko hazakoreshwa arenga miliyari 149,8 Frw. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzarangira mu Ukuboza 2027.
Hari umushinga wo gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi binyuze mu kwagura imiyoboro migari, u Rwanda ruterwamo inkunga na Exim Bank yo muri Koreya y’Epfo (Electricity Transmission Grid Expansion Project), ukazashyirwamo miliyari 15,2 Frw muri uwo mwaka w’ingengo y’imari.
Hari n’indi mishinga igamije gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage hirya no hino mu gihugu nk’umushinga wa Accelerating Sustainable and Clean Energy Access Transformation (ASCENT) uzashyirwamo arenga miliyari 44,4 Frw, uwo kongerera imbaraga imiyoboro migari wagenewe miliyari 34,9 Frw, kugeza umuriro mu bice bya Nyamagabe na Nyaruguru wagenewe miliyari 1,1 Frw, kwagura umuyoboro mugari no gukomeza kwagura ibigega by’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bya Leta bikagira ubushobozi bwo kubika litiro miliyoi 60 n’indi mishinga itanukanye.
Mu bijyanye n’amazi, WASAC na yo yerekanye imishinga yitezweho gufasha mu kugeza amazi meza ku baturage no kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa.
Uretse kubaka imiyoboro y’amazi no kwagura cyangwa gusana iyangiritse, hari n’imishinga irimo nko kwagura uruganda rwa Nzove rukava ku bushobozi bwo gutanga meterokibe 40.000 ku munsi bikagera kuri 65.000. Muri uwo mushinga hagenwe miliyari 9,09 Frw.
Hari kandi umushinga wa Kigali Bulk Water Supply wagenewe miliyari 14 Frw, kunoza isaranganya ry’amazi muri Kigali (Gisozi na Nyarutarama), kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Harimo kandi kubaka uruganda rw’amazi rwa Mutobo rwitezweho gutanga meterokibe 40.000 ku munsi, WASAC iteganya ko bizakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Musanze no mu turere twa Burera, Nyabihu n’igice cya Rubavu.
Hari kandi uruganda rw’amazi rwa Sake, gukomeza kubaka uruganda rwa Mwange ruzatanga meterokibe 23.000 ku munsi, Nyaruguru-Huye-Gisagara water supply rwitezweho gutanga meterokibe 24.000 ku munsi, kugabanya amazi apfa ubusa.
WASAC kandi ifite n’imishinga ijyanye n’isuku n’isukura irimo kubaka inganda zitunganya amazi yanduye no gukomeza gutunganya ikimpoteri cya Nduba cyagenewe miliyari 12 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2026/2027 n’ibindi bikorwa.
Imihanda izubakwa ku bwinshi
Mu mishinga ijyanye n’imihanda arimo kuvugurura urusobe rw’imihanda minini ya kaburimbo irimo uwa Kigali–Muhanga wa kilometero 45, Base– Butaro wa kilometero 63, Ngoma- Ramiro w’ibilometero 53, Kibaya-Rukira-Nasho w’ibilometero 33 no kuvugurura umuhanda Prince House – Giporoso – Masaka wa kilometero 10.
Kubaka amasangano y’imihanda ya Chez Lando, Gishushu na Sonatube mu mushinga uzwi nka KUTI, umuhanda Zindiro–Masizi–Birembo–Kami–Gasanze w’ibilometero 10.1 n’uwa Cyamitsingi–Bibare–Zindiro, Sashwara - Rega - Kabuhanga Busasamana – Muhato, Base-Butaro-Kidaho, Ngoma-Nyanza.
Hari kandi umuhanda wa ’Express Way’ ujya ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali (Kigali International Airport) wa kilometero 11.6, imihanda ihuza igihugu n’ibindi, umuhanda Nyabugogo-Jabana n’uwa Nyacyonga-Mukoto n’indi mihanda itandukanye ndetse hazanashyirwa imbaraga mu gusana no kubungabunga imihanda ihari.
Hari kandi imirimo yo kubaka ibyambu ku Kiyaga cya Kivu izakomeza ndetse n’imihanda y’imigenderano izubakwa hirya no hino mu gihugu.
Rwanda Housing Authority na yo yagaragaje ko hari imishinga migari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, yiganjemo iy’ubwubatsi no kunoza imiturire mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!