Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gufungurira amarembo abagana iki gihugu ariko kandi bikajyanirana no gukomangira abaturage bacyo bakenera gukora ingendo zambukiranya imipaka, kugira ngo babashe koroherwa na gahunda berekejemo babe ari zo bahugiramo aho gutinzwa no kwiruka ku byangombwa n’impushya zo kwinjira mu bihugu baba berekejemo.
Raporo Ngarukamwaka ya Henley Passport Index yo mu 2024, igaragaza ko igihugu cya Singapore ubu ari cyo kiri ku isonga mu kugira pasiporo ifite agaciro kurusha izindi kuko uyifite abasha kwinjira mu bihugu 195 bitamusabye viza.
U Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani na Espagne ni byo bihugu bigwa mu ntege Singapore kuko ufite pasiporo yabyo, abasha kwinjira mu bihugu 192 nta viza.
Kuri uru rutonde, u Rwanda ruza ku mwanya wa 74 ku Isi aho hagaragazwa ko umuntu ufite pasiporo y’iki gihugu ashobora kwinjira mu bihugu 65 hirya no hino ku Isi adasabwe viza. Ni umwanya rwagezeho ruvuye ku wa 84 rwariho mu mwaka ushize wa 2023.
Nta wakwirengiza ko ariko kuri uyu wa 24 no ku wa 25 Nzeri, 2024 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda n’ibihugu bya Bahamas ndetse na Kazakhstan, byamaze gushyira umukono ku masezerano agamije gukuraho viza ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza, bivuze ko kuri bya bihugu 65 hamaze kwiyongeraho ibindi bibiri.
Ibi ni bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi ushobora kwinjiramo ufite pasiporo y’u Rwanda bitagombeye Viza:
Duhereye muri Afurika, usangamo ibihugu nka Angola na Benin aho ufite pasiporo y’u Rwanda ashobora kubimaramo iminsi 90 nta viza, u Burundi mu gihe cy’amezi atandatu, Repubulika ya Centrafrica na Chad mu gihe cy’amezi atatu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire mu gihe cy’amezi atatu, Ghana mu minsi 60, Guinea na Kenya mu gihe cy’amezi atandatu, Mauritius na São Tomé and Príncipe mu minsi 90 ndetse na Tanzania kimwe na Uganda mu mezi atandatu.
Ku mugabane wa Amerika harimo ibihugu nka Barbados aho ufite pasiporo y’u Rwanda ashobora kumara iminsi 90 adasabwe Viza, Dominica ashobora kumaramo amezi atandatu, Ecuador mu gihe cy’iminsi 90, Grenada mu gihe cy’amezi atatu kimwe na Haiti. Hari kandi Saint Kitts and Nevis, Saint Vincent and the Grenadines mu gihe cy’ukwezi na Montserrat.
Hari ibihugu kandi nka Kiribati muri Oceania aho ufite pasiporo y’u Rwanda ashobora kumara iminsi 90 adasabwe viza, Micronesia na Vanuatu mu gihe cy’iminsi 30, Samoa mu minsi 60, Cook Islands mu minsi 31, Niue mu gihe cy’iminsi 30 na Pitcairn Islands mu gihe cy’iminsi 14.
Muri Aziya hari ibihugu nka Philippines, Qatar na Singapore aho ufite pasiporo y’u Rwanda ashobora kumara iminsi 30 adasabwe viza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!