00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihingwa n’amatungo byahanganywe n’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 28 April 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Ubwo Gihanga, Umwami wa Mbere w’u Rwanda, yateguraga umushinga wo kurema u Rwanda, yateguye n’igishoro cyagombaga kuwugendaho kugeza ushyizwe mu bikorwa. Muri aya mateka, tugiye kubataturira byinshi mu by’ikubitiro byahereweho mu gutangiza umushinga wo kubaka u Rwanda cyane cyane mu gice cy’ubuhinzi n’ubworozi.

Nk’uko tubikesha Igitabo ‘Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro,’ (cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu) kidutekerereza ko mu bihe by’ikubitiro by’ihangwa ry’u Rwanda, Gihanga ari bwo yaciye Iteka rishyiraho imbuto za mbere z’u Rwanda abaturage bagomba gufatiraho ubuhinzi bw’ibanze, izindi zikazajya ziyongeraho ariko zifite izo zisanga.

Izo mbuto zahanganywe n’u Rwanda, ni izi zikurikira: Hari Uburo, Isogi, Inzuzi, Ibikoro n’Amasaka. Izi mbuto nizo zahanganywe n’u Rwanda, ari na zo dukunze kwita ‘Imbuto za Gihanga’ mu mateka y’u Rwanda.

Nyuma y’aho izo mbuto zemerejwe ko ari zo ntango z’ubuhinzi bw’Abanyarwanda, Abakurambere bazikagiriyemo ububasha bwo kuba zaba ibiribwa by’Abanyarwanda, ariko zikaba n’miti ibavura.

Uburo, Isogi, Inzuzi, Ibikoro n’Amasaka, ni bimwe mu bihingwa by’u Rwanda biribwa kandi bikaba byavamo n’imiti ivura indwara zitandukanye.

Mu bihe by’ikubitiro by’ihangwa ry’u Rwanda kandi, Gihanga yashyizeho amatungo ya mbere y’u Rwanda abaturage bagomba gufatiraho ubworozi bw’ibanze nk’urufatiro rw’umushinga wo kubaka u Rwanda mu gice cy’ubworozi.

Nyuma yo guca Iteka rishyiraho imbuto z’ibanze z’Abanyarwanda, Gihanga yaciye irindi Teka rigena amatungo-muzi w’Abanyarwanda nk’isoko y’ubworozi bwabo. Ayo matungo ni aya akurikira: Inka, Ihene, Intama, Inkoko n’Inzuki. Ayo matungo ni yo yahanganywe n’u Rwanda, ari na yo dukunze kwita ‘Amatungo ya Gihanga’ mu mateka y’u Rwanda.

Nyuma y’aho ayo matungo yemerejwe ko ari yo ntango z’ubworozi bw’Abanyarwanda, Abakurambere bayakagiriyemo ububasha bwo kuba ibiribwa by’Abanyarwanda, ariko akaba n’imiti ibavura.

Inka, Ihene, Intama, Inkoko n’Inzuki, ni amwe mu matungo y’u Rwanda aribwa kandi ibiyakomokaho bikaba byavamo n’imiti ivura indwara zitandukanye.

Inka zari zihatse byinshi mu mateka y’u Rwanda, ku buryo zarenze kuba itungo riribwa inyama, rigakurwaho n’impu zo kwambara ndetse n’ifumbire, iba igikoresho cya politiki y’ububanyi n’amahanga, umutekano, ubukungu n’ibindi.

Ihene ni zo zaribwaga kuruta andi matungo, zikanakoreshwa cyane no mu yindi mihango ya Kinyarwanda. Intama zo ntizaribwaga, zari umushumba w’inka ikitwa ‘Imana y’inka.’ Inkoko zo zikaba umwihariko w’abagore n’abana kuko (byatekerezwaga ko) ari bo babaga bakeneye intungamubiri z’ibikomoko ku magi n’inyama z’inkoko.

Inzuki zo zari uruganda rukora ubuki bwengwamo inzoga zikaze nk’imitsama, hakavamo n’imiti ivura indwara zisaga 40.

Ibindi bihingwa n’andi matungo tudasanze kuri uru rutonde rw’ibyahanganywe n’u Rwanda, byinshi u Rwanda rwabihashye mu mahanga aruzengurutse mu bitero rwagabyeyo. Ibindi byadukanywe n’Abanyaburayi ubwo basesekaraga muri Afurika baje kuyikoroniza mu ntango y’Ikinyejana cya 20. Ibyo byiganjemo ibitamenyerewe nk’ibihingwa ngengabukungu.

Hari n’ibyagiye byaduka mu bihe bya vuba na byo bizanywe na Leta y’u Rwanda bifite intego y’ubuhinzi bukungahaza nyirabwo.

Isogi ni kimwe mu bihingwa bitanu byahanganywe n'u Rwanda
Uburo ni bumwe mu bihingwa byahanganywe n'u Rwanda
Inzuzi zeraho ibihaza ni igihingwa cyatangiranye n'u Rwanda
Aamsaka ni igihingwa cyahanganywe n'u Rwanda
Ibikoro ni bimwe mu binyabijumba byahanganywe n'u Rwanda
Inzuki zatangaga ubuki bwakoreshwaga mu kwenga inzoga ndetse bukavamo imiti ivura indwara 40
Intama ni zimwe mu matungo ya kera na kare mu Rwanda
Inkoko zakundaga kwifashishwa n'abagore ndetse n'abana
Inka ni itungo rigite igisobanuro gikomeye mu mateka y'u Rwanda
Ihene ni itungo ryahanganywe n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages