Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, inama ya MWC26 Kigali izateranira muri Kigali Convention Centre guhera ku wa 16-18 Kamena 2026.
Ni inama iziga ku byo Afurika ikomeje gushyiramo imbaraga mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse abashaka kuzayitabira batangiye kwiyandikisha.
MWC26 Kigali izahuriza hamwe Abanyafurika n’abari mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari batandukanye, ibigo ngenzuramikorere, ibigo bihanga ibishya n’ibindi.
Iyo nama izaba irimo ibiganiro bitandukanye, imurikabikorwa ry’ibigo by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Iyi nama biteganyijwe ko izaba ifite izindi ziyishamikiyeho zirimo Scams Summit igamije kurebera hamwe ibijyanye n’imbogamizi mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, AgriTech Summit yateguwe ku bufatanye na AGRA izaba yiga ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi muri Afurika.
Hari kandi Health Summit izaba ku wa 17 Kamena 2026 izagaruka ku buryo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku mugabane na GSMA Technology Summit izaba ku wa 17-18 izigira hamwe ishyirwa mu bikorwa rya 5G, umutekano w’ikoranabuhanga n’ibindi.
Hateganyijwe n’inama ya The Education Summit itegurwa n’Umuryango wa Future of Education and Work (FEWA), inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri iheruka guhuza abantu 49 bo mu bigo 33 n’ibigo 16 bishamikiye kuri Leta.
GSMA yagaragaje ko kuri uyu mwaka, ku nshuro ya mbere MWC Kigali izatangirwamo ibihembo bya Glomo’s Africa Awards bizahabwa indashyikirwa mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.
Ni ibihembo bizatangwa mu byiciro bibiri birimo icyo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bukungu bwa Afurika (Digital Innovation for Africa’s Real Economy Award n’icyo kugabanya icyuho ku gukoresha internet kuri telefone muri Afurika (Closing the Mobile Internet Usage Gap in Africa – Innovation Award).
Guhatana mu bazatoranywamo uhiga abandi hashingiwe ku bikorwa bye na byo byaratangiye kandi ni ubuntu, bikazarangira ku wa 30 Mata 2026.
MWC26 Kigali izibanda ku ngingo enye z’ingenzi aho hazaba harebwa buri yose, imbogamizi zayo n’amahirwe mu guhindura ikoranabuhanga rya Afurika.
Muri zo harimo ConnectAI aho abazitabira inama bazaba barebera hamwe uko yakoreshwa mu kuzamura ubukungu no gukuba kabiri umusaruro mbumbe wa Afurika bitarenze mu 2035, Fintech& Commerce, Digital Africa na Intelligent Infrastucture.
Ibigo bizamurika ibyo bikora muri MWC26 Kigali harimo AethexAI, Airtel, Ericsson, Ethio Telecom, MTN, PXS, Terrapay, na YAS n’ibindi biziyandikisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!