Yabivuze ku wa 2 Ukuboza 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Urwego rw’Umuvunyi n’abakora muri serivisi z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, yibandaga ku kurwanya ruswa no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mitangire y’izi serivisi.
Nirere yavuze ko mu bibazo bakira, hejuru ya 30% biba ari iby’ubutaka, ibyinshi usanga ari ibibazo bishingiye ku mitangire ya serivisi cyane cyane gutinda gutanga ibyangombwa.
Ati "Nihongere harebwe imikorere ya buri rwego n’inshingano. Niba hari komite zishinzwe ubutaka, zishyira mu bikorwa ibyo zishinzwe gute? Inzitizi bafite ni izihe? Ese ibyo bakora barabihugukiwe? Igihe hagaragaye umwe mu batse ruswa ni nde umukurikirana? Iyo bigeze ku Murenge, ku Karere bigenda gute? Ese ikoranabuhanga umuturage azi kurikoresha? Hari n’abantu batari bandikisha ubutaka bwabo.’’
Umuturage wo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, Ngabonziza Egide, yavuze ko mu butaka ari ho hantu abantu basiragizwa inshuro nyinshi.
Ati "Buri wese aba yibaza ngo ni abakozi bake, ni ikihe kibazo kuko hari n’abagenda bavuga ko habamo na ruswa n’ubwo umuntu atabihagararaho kuko biba hagati y’uyitanze n’uyihawe. Ariko ahanini bivugwa ko iyo ushaka serivisi z’ubutaka ugatinda kuyibona biba bisobanuye ko uyiguha ari kugutinza kugira ngo umuhe ruswa, bidindiza iterambere ry’abantu rero.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko kugira ngo ibibazo bicike muri serivisi z’ubutaka ari uko abatanga serivisi mu nzego zose bakwiye kujya bazihutisha mu gihe cyagenwe.
Ku kijyanye n’ibibazo by’ubutaka bivugwa mu Ntara y’Iburasirazuba kurusha ahandi, yagize ati “Mu Ntara y’Iburasirazuba hari ikibazo cy’uko hari abantu baguze ubutaka, abo babuguze na bo bakaba batari mu gihugu, bituma hari abaturage benshi batabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bajya gusaba serivisi bakababwira ko ba nyir’ubutaka badahari, ntibabyishimire kandi biba bisaba kujya mu rukiko.’’
Nishimwe yasabye buri wese uguze ubutaka guhita yihutira kwa Noteri kugira ngo ibyangombwa by’ubutaka bihindurwe kuko nyuma y’aho haba hashobora kuzamo imbogamizi mu gihe uwakugurishije aba atagihari.
Ku kijyanye na ruswa ivugwa muri serivisi z’ubutaka, yavuze ko abenshi bayakwa badatanga amakuru ku bantu babatse ruswa kugira ngo babahe serivisi. Yavuze ko iyo hari umenyekanye abihanirwa.
Mu myaka ibiri ishize mu Ntara y’Iburasirazuba abaturage 2472 basabye ibyangombwa byo kubaka ntibabihabwa ndetse ntibanasobanurirwa impamvu babyimwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!