Muri iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, abayobozi baganiriye ku buryo ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru rishobora gukemura ibibazo birimo ibiza, rigafasha mu guteza imbere ubuhinzi, itumanaho n’umutekano.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari mu bayobozi bafunguye iyi nama, yashimangiye ko isanzure rifite uruhare rukomeye mu guhanga udushya no guteza imbere ubushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe Isanzure (ESA), Dr Joseph Aschbacher, yavuze ko uyu mugabane ugomba kongera imbaraga mu bijyanye n’isanzure, ugakora ubushakashatsi ku Kwezi no ku mubumbe wa Mars nk’ahantu hitezweho guhindura imibereho y’abatuye Isi.
Yavuze ko ubushakashatsi bwo mu isanzure budafitiye akamaro abashakashatsi gusa, ahubwo bugira uruhare mu mibereho ya buri munsi y’abantu binyuze mu iterambere ry’ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubumenyi bw’ibinyabuzima.
Ati "Ubushakashatsi dukorera mu isanzure bufite akamaro gakomeye ku buzima bwa buri munsi bw’Isi, mu bijyanye n’ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’ibinyabuzima n’ibindi byinshi."
Dr. Aschbacher yavuze ko hari kuba ibiganiro bigamije kureba niba u Burayi bwajya bwohereza abahanga babwo mu isanzure, bakoresheje ibyogajuru byabwo.
Ati "Turi kuganira niba u Burayi bwagira ubushobozi bwabwo bwo kohereza abahanga mu isanzure bukoresheje ibyogajuru byabwo.”
Isanzure nk’igikoresho cyo guhangana n’ibibazo byugarije Isi
Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yavuze ko ibikorwa byo mu isanzure byamaze kuba igice cy’ubuzima bwa buri munsi, aho bifasha mu gutanga amakuru ku mihindagurikire y’ikirere, gukurikirana ibiza no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.
Yatanze urugero kuri gahunda ya Copernicus, aho yavuze ko ibyogajuru byayo bifasha gukurikirana inkongi z’umuriro, imyuzure n’izindi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ati "Ibyogajuru byacu byatanze amakuru hafi ako kanya kugira ngo dukurikirane inkongi z’umuriro kandi dutange ubufasha aho bukenewe."
Yavuze kandi ko gahunda ya Galileo yifashisha ibikoresho birenga miliyari 4,5 ku Isi, ikanafasha mu kuyobora imodoka n’indege, igakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi no mu mikorere y’imiyoboro y’amashanyarazi.
Von der Leyen yavuze ko isanzure rigiye kurushaho kuba ingenzi mu mutekano w’ibihugu, cyane cyane mu gihe ibikorwa by’ikoranabuhanga biri kurushaho gushingira ku byogajuru.
Ati "Amahitamo tugira uyu munsi azagena uruhare rwacu mu isanzure mu myaka myinshi iri imbere."
Isanzure ntirikwiye kuba irya bamwe
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yavuze ko isanzure ritagomba kuba iry’ibihugu bike gusa, ahubwo ko rigomba gukoreshwa mu nyungu z’abantu bose.
Yavuze ko gahunda y’u Buhinde mu isanzure igamije gukoresha ikoranabuhanga mu gufasha abahinzi, abarobyi, guhangana n’ibiza no guteza imbere itumanaho.
Ati "Ubufatanye bugomba kuganza kwikubira, kurengera ejo hazaza h’isanzure bigomba kuganza inyungu z’igihe gito, kandi gushyira abantu bose muri iyi gahunda bigomba kuganza guheza bamwe."
Modi yavuze ko Ikigo cy’u Buhinde gishinzwe ubushakashatsi mu isanzure (ISRO) kimaze kubaka izina ku Isi kubera ubushakashatsi gikora ku giciro gito kandi bugatanga umusaruro, aho ibihugu birenga 34 byohereje ibyogajuru birenga 430 bifashishije ibikoresho by’u Buhinde.
Yagaragaje ko u Buhinde bufite gahunda yo kugira sitasiyo yabwo mu isanzure bitarenze mu 2035 no kohereza Umuhinde ku Kwezi mu 2040.
Abayobozi bitabiriye iyi nama bahurije ku kuba ejo hazaza h’isanzure hagomba kurangwa n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Bagaragaje ko nubwo ibihugu bigomba kongera ubushobozi bwabyo bwite, gukorera hamwe ari byo bizatuma inyungu z’ikoranabuhanga ryo mu isanzure zigera ku bantu benshi.
Iyi nama yabaye mu gihe ibikorwa byo mu isanzure birimo kwaguka ku Isi, aho ibihugu n’ibigo byigenga bikomeje gushora imari mu byogajuru, ubushakashatsi ku Kwezi, mu miyoboro y’itumanaho yo mu kirere n’uburyo bushya bwo gukoresha amakuru ava mu isanzure.
U Rwanda rurakataje mu ikoranabuhanga ry’isanzure
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure mu iterambere, cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho, gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no mu guteza imbere ubuhinzi.
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi ni RWASAT-1, icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda cyoherejwe mu isanzure mu 2019 ku bufatanye na Kaminuza ya Tokyo na Guverinoma y’u Buyapani.
Iki cyogajuru cyashyizeho intangiriro ya gahunda y’igihugu yo guteza imbere ikoranabuhanga ry’isanzure no kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda mu gukora no gukoresha ibyogajuru.
U Rwanda kandi rufite gahunda yo gukoresha amakuru atangwa n’ibyogajuru mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kurengera amashyamba no guhangana n’ibiza.
Binyuze mu bufatanye n’ikigo Planet Labs, u Rwanda rwashyizeho gahunda izaha inzego za Leta, za kaminuza n’ibigo by’ikoranabuhanga amakuru y’amashusho y’Isi atangwa n’ibyogajuru hafi buri munsi.
U Rwanda rwashinze ikigo cy’ubumenyi bw’Isanzure (RSA) gishinzwe guteza imbere uru rwego no gukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Iki kigo kandi kiri mu bikorwa byo guteza imbere ubushobozi mu bijyanye no gukusanya no gusesengura amakuru y’Isi ndetse no kubaka ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’isanzure.
Hari kandi imishinga ijyanye no guteza imbere ubushobozi bwo gukora ibyogajuru bito mu Rwanda. Ikigo TRL Space Rwanda kiri mu bikorwa byo guteza imbere icyogajuru gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru yihariye ashobora gukoreshwa mu buhinzi, gukurikirana ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!