Ni mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Kigali, aho abakozi b’iyi banki bibutse bagenzi babo 25 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango, aba bakozi basuye ibyumba bigizwe urwibutso rwa Jenoside basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva mu itegurwa rya Jenoside kugera igihe ishyizwe mu bikorwa. Banashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside.
Hatanzwe ubuhamya bwa Kayitera Jean Marie Viannie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbiye.
Yavuze uko Abatutsi basenyewe, bagatwikirwa mu gace k’iwabo ndetse bagatangira kwicwa nyuma y’icyumweru Jenoside itangiye.
Yavuze kandi uburyo yaburanye n’umuryango we akajya kwihisha n’abandi bana bari bahuriye mu nzira bose bahunga, akaza kurokorwa n’imbwa y’iwabo ubwo yari avumbuye n’interahamwe.
Mu kiganiro bagejejweho na Komoseri Ushinzwe Ubutabera muri Ibuka, Jean Damascene Kalinda, yavuze ko ubutabera ari cyo cyihutirwaga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati “Kuva mu 1959 ubutegetsi bwari mu Rwanda bwari bubogamye, niyo mpamvu Leta yagiyeho nyuma yari ifite umukoro wo gutanga ubutabera buharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese.”
Yasabye ko Abanyarwanda bose bahuriza hamwe imbaraga bagasenyera umugozi umwe mu rugendo rwo kurwanya no guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Robin Bairstow, yavuze Banki ayoboye ifite inshingano zo kwita ku bacitse ku icumu.
Yagize ati “Nubwo nta mbaraga zacu n’ibikorwa byacu bishobora kugarura ababuze, twe nka Banki dufite inshingano zo gutunga imiryango y’abacitse ku icumu no kubakomereza amasengesho n’ibitekerezo byacu biba hamwe nabo mu gihe nk’iki buri mwaka.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu gushyira hamwe n’inzego z’ibanze.
Yagize ati “Tugomba kwiyemeza gukora byinshi mu gufasha abarokotse. Tuzahora dukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego zibishinzwe kugira ngo tumenye abakeneye inkunga kandi dutange ubufasha.”
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu dufite ibindi bikorwa byinshi byo gushyigikira abacitse ku icumu, twongeye kubaka ubuzima bw’abapfakazi n’imfubyi za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 dushyigikira ibikorwa byabo byo kwiyubaka kandi twiyemeje gukomeza kubikora.”
I&M Bank ni banki y’ubucuruzi itanga serivisi zitandukanye z’imari, muri iyi minsi ikaba iri gushyira imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo.














Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!