Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya I&M Bank [yahoze ari BCR] mu Mujyi wa Kigali, gikomereza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku wa 17 Mata 2025.
Uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba I&M Bank bibukwa, Nyamuteri Vianney, yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside bifasha mu kuzirikana ibyiza byabarangaga ndetse no kuba agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa.
Ati “Kwibuka ni umwanya mwiza ababuze ababo bafata bakongera kubana na bo, bakazirikana ibyiza byabarangaga kandi bakabigira ibyabo, kugira ngo batazazima. Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ni uburyo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa. Kwibuka ni ubuzima.”
Nyamuteri yasobanuye ko abarokotse Jenoside bakomera kurushaho iyo bibuka, bakabona imbaraga zibafasha kubaho bakomeza kwiyubaka. Yahamije kandi ko ari umwe mu miti y’ihungabana.
Umuyobozi wa I&M Bank, Mutimura Benjamin, yashimiye abifatanyije n’iyi banki muri iki gikorwa, asezeranya abo mu miryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside ko izabaha ubufasha bushoboka.
Yagize ati "Ndagira ngo nibutse abarokotse twahuriye aha n’imiryango yabo ko I&M Bank, nk’uko twabibasezeranyije tuzakomeza kubaba hafi mu buryo bwinshi bushoboka, yaba gushyigikira abakiri bato bari muri twe, yaba abakeneye imirimo kugira ngo biyubake, cyangwa kuremera abacitse ku icumu n’imiryango yabo, ndetse n’ubundi bufasha muzadukenera nk’ikigo.”
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, ni umwe mu bana b’abakoreraga iyi banki bazize Jenoside. Urujeni yavuze ko ntacyo we na bagenzi be baburanye iyi banki, mu gihe ababyeyi babo bayikoreraga no mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Urujeni yasobanuye ko nyuma ya Jenoside bataheranwe n’agahinda, ahubwo ko bahisemo kwiyubaka. Yasabye urubyiruko kurangwa n’ubutwari nk’ubw’Inkotanyi zitanze zikiri urubyiruko, zikabohora u Rwanda, zigahagarika Jenoside.
Ati “Inkotanyi zihagarika Jenoside na bo bari urubyiruko, abenshi banganaga namwe. Baritanze batanga ubuzima bwabo. U Rwanda barumeneye amaraso, bararubohora. Bari bato ariko ntibari gito. Mufite urugero mureberaho rw’Inkotanyi. Mufite n’ubuyobozi bw’igihugu.”
Nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ku mbuga nkoranyambaga haracyagaragara abantu bahakana, bakanayipfobya. Urujeni yasabye urubyiruko kurwana urugamba rwo kubanyomoza, ikinyoma kigatsindishwa ukuri.











Amafoto: Munyemana Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!