00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yasezeranyije imiryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside kwita ku mibereho yayo

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 18 April 2025 saa 03:29
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba I&M Bank Rwanda, bibutse ku nshuro ya 31 abari abakozi b’iyahoze ari Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) 25 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango yabo isezeranywa kwitabwaho.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya I&M Bank [yahoze ari BCR] mu Mujyi wa Kigali, gikomereza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku wa 17 Mata 2025.

Uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba I&M Bank bibukwa, Nyamuteri Vianney, yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside bifasha mu kuzirikana ibyiza byabarangaga ndetse no kuba agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa.

Ati “Kwibuka ni umwanya mwiza ababuze ababo bafata bakongera kubana na bo, bakazirikana ibyiza byabarangaga kandi bakabigira ibyabo, kugira ngo batazazima. Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ni uburyo bwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa. Kwibuka ni ubuzima.”

Nyamuteri yasobanuye ko abarokotse Jenoside bakomera kurushaho iyo bibuka, bakabona imbaraga zibafasha kubaho bakomeza kwiyubaka. Yahamije kandi ko ari umwe mu miti y’ihungabana.

Umuyobozi wa I&M Bank, Mutimura Benjamin, yashimiye abifatanyije n’iyi banki muri iki gikorwa, asezeranya abo mu miryango y’abari abakozi bayo bazize Jenoside ko izabaha ubufasha bushoboka.

Yagize ati "Ndagira ngo nibutse abarokotse twahuriye aha n’imiryango yabo ko I&M Bank, nk’uko twabibasezeranyije tuzakomeza kubaba hafi mu buryo bwinshi bushoboka, yaba gushyigikira abakiri bato bari muri twe, yaba abakeneye imirimo kugira ngo biyubake, cyangwa kuremera abacitse ku icumu n’imiryango yabo, ndetse n’ubundi bufasha muzadukenera nk’ikigo.”
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, ni umwe mu bana b’abakoreraga iyi banki bazize Jenoside. Urujeni yavuze ko ntacyo we na bagenzi be baburanye iyi banki, mu gihe ababyeyi babo bayikoreraga no mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Urujeni yasobanuye ko nyuma ya Jenoside bataheranwe n’agahinda, ahubwo ko bahisemo kwiyubaka. Yasabye urubyiruko kurangwa n’ubutwari nk’ubw’Inkotanyi zitanze zikiri urubyiruko, zikabohora u Rwanda, zigahagarika Jenoside.

Ati “Inkotanyi zihagarika Jenoside na bo bari urubyiruko, abenshi banganaga namwe. Baritanze batanga ubuzima bwabo. U Rwanda barumeneye amaraso, bararubohora. Bari bato ariko ntibari gito. Mufite urugero mureberaho rw’Inkotanyi. Mufite n’ubuyobozi bw’igihugu.”

Nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ku mbuga nkoranyambaga haracyagaragara abantu bahakana, bakanayipfobya. Urujeni yasabye urubyiruko kurwana urugamba rwo kubanyomoza, ikinyoma kigatsindishwa ukuri.

I&M Bank yibutse abari abakozi ba BCR 25 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Amazina y'abari abakozi ba BCR 25 bazize Jenoside
Abakora muri iyi banki biganjemo urubyiruko, babanje gusobanurirwa uburyo abakozi 25 ba BCR bishwe
Abakozi ba I&M Bank bahumurije imiryango y'abazize Jenoside binyuze mu ndirimbo
Nyamuteri Vianney yavuze ko kwibuka ari uburyo bwo guha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside
Mutimura yasezeranyije iyi miryango ko I&M Bank izakomeza kubaba hafi, ifashe abakiri bato kubaka ubuzima
Urujeni yavuze ko ntacyo imiryango y'abari abakozi ba I&M Bank bazize Jenoside yaburanye iyi banki
Urujeni yasabye urubyiruko kugira ubutwari nk'ubw'Inkotanyi, zitanze, zigahagarika Jenoside

Amafoto: Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .