Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 19 Kamena 2026. AIMS Rwanda izajya ihugura abakozi ba I&M Bank Rwanda PLC ku byerekeye ikusanyamakuru no kuyasesengura hagamijwe gufata ibyemezo biboneye (data analytics) no gukoresha ubwenge buhangano (AI).
Muri aya masezerano kandi I&M Bank Rwanda PLC izaha amahirwe abanyeshuri barangije muri AIMS Rwanda bafite imishinga myiza kubona imirimo abandi babone imenyerezamwuga muri iyi banki.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko nka banki ifite gahunda yo guhindura ubuzima bw’abantu bitakorwa batongereye ubumenyi abakozi babo.
Ati “Dufite gahunda yo guhindura ubuzima bw’abantu nibura miliyoni ebyiri kandi ni intego izarangirana n’uyu mwaka tugashyiraho indi. Ntabwo ibyo twabikora tudahinduye imikorere y’abakozi bacu kuko tugomba gufasha abo bantu dufite ubumenyi.”
Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yagaragaje ko mu Rwanda n’ahandi muri Afurika hari icyuho mu gukoresha ubumenyi bw’imibare ari na yo ntego nyamukuru ya AIMS yo gufasha abantu kumenya uko bakoresha imibare mu bindi bintu.
Ati “Iyo tuvuga imibare abantu bumva imibare isanzwe umuntu yiga akarangiza ahita aba umwarimu wayo. Na byo ni byiza kuko dukeneye abarimu ariko abantu bakeneye kumenya uko bakoresha imibare mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri I&M bank Rwanda PLC, Aline Mutambuka, yagaragaje ko aya masezerano ari ingenzi kuko AIMS igiye kubahugurira abakozi ibahe ubumenyi bakwifashisha mu gushaka icyo bakora ngo imikorere yabo irusheho kugenda neza no kunoga.
Ati “Ubu tugeze mu Isi y’ikoranabuhanga rya AI, abakozi bacu harimo abatayifiteho ubumenyi buhagije. Icyo ni cyo AIMS izadufasha, dusanzwe dufite abakozi bize ibijyanye n’imibare ariko bari bakeneye amahugurwa kugira ngo barusheho kumenya uko ubwo bumenyi bafite bwabafasha kurushaho kunoza imikorere yabo.”
Agaragaza ko ari yo mpamvu bazaha n’akazi abanyeshuri bize muri AIMS bafite imishinga myiza yafasha iyi banki kwagura imikorere yayo kugira ngo bajyane iyo mishinga yabo ariko banasangize ubumenyi abakozi bahasanze.
Aya masezerano azamara umwaka ariko ashobora kongerwa. Yitezweho gufasha abakozi ba I&M Bank kugira ubumenyi mu buryo bwo gukoresha imibare bakemura ibibazo bihari no kunoza kurushaho imikorere y’iyi banki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!