Ibi yabitangaje ku wa 5 Kanama 2026 ubwo Polisi y’u Rwanda yatangiraga ibikorwa byo kumena ethanol yifashishwaga mu gukora izi nzoga.
Ethanol ni yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye, akenshi ikorwa mu bisheke, ibigori, amasaka, imbuto cyangwa ibindi biribwa birimo isukari.
Umusemburo uhindura isukari ukayikoramo ethanol, nyuma hakifashishwa uburyo bwo kuyungurura no kuyitandukanya n’amazi, buzwi nka distillation, kugira ngo yongererwe ubukana.
Iyo igenewe gukora ibinyobwa, igomba gusukurwa, kugenzurwa muri laboratwari no kuvangwa ku gipimo cyemewe.
Akenshi mu binyobwa bitemewe bikorerwa mu Rwanda, ayo mabwiriza yose ntakurikizwa.
Imibare y’inzego z’ubuzima igagaragaza ko abantu barenga 50 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge zikorwa hifashishijwe Ethanol, zituma abantu 100 bahuma abandi ibihumbi 11 bamaze kugirwa imbata na zo.
Iyi ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zikomeje kugira ingaruka mbi mu Banyarwanda.
Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza iyi gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge aho hamaze gufungwa inganda zibikora 136.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yagize ati “Mu Mujyi wa Kigali turabarura litiro zirenga ibihumbi 470 za ethanol agomba kumenwa kugira ngo atazongera kugira uruhare mu gukora inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage.”
“Izi nzoga zigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage no mu guteza umutekano mucye uterwa n’abazinyoye aho usanga bakora ibyaha byo gukubita, gukomeretsa ndetse hakaba hazamo n’urupfu.”
Polisi y’u Rwanda yatangiye kumena iki kinyabutabire mu gihe, Rwanda FDA, iherutse guhagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol, izwi kandi nka neutral spirit, inahagarika gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!