Muri RDC hamaze iminsi hafungwa abofisiye benshi barimo abafite amapeti yo ku rwego rwa Général na Colonel, bakekwaho ibyaha bitandukanye, birimo gukorana n’umwanzi, kugambanira igihugu, kunyereza umutungo w’igihugu no gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.
Mu bajenerali bafunzwe harimo Gen Christian Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC n’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, Gen Franck Ntumba wahoze ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila wahoze ashinzwe ubutasi mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru.
Barimo kandi Umuyobozi w’intara ya Kane ya gisirikare, John Tshibangu, Lt Gen Pacifique Masunzu na Eric Ruhorimbere Ruhanga n’abandi.
Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, (FARDC), Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa ku wa 22 Ugushyingo yatangaje ko abofisiye benshi barimo abajenerali bamaze amezi bafunzwe, kugeza ubu bagikorwaho iperereza ryimbitse bitewe n’uko bakurikiranyweho ibyaha bikomeye.
Ni ibintu AFC/M23 yavuze ko bitumvikana, igaragaza ko mu gihe i Doha hari kuganirwa ku bijyanye n’amahoro i Kinshasa ho hari gutegurwa gereza zo gufungiramo abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri huriro riharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo, ryagaragaje ko aba bajenerali bari kurenganywa, ko ibyatangajwe na Gen Maj Ekenge, ari uburyo bwo kuyobya uburari kugira ngo RDC ihishire ibikorwa byo kurenganya abandi.
Uku gufungira abantu benshi bikomeje gutera igikuba mu gihugu hose. Byanatumye Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, abogarukaho yibaza ikibazo ubu kiri kwibazwaho na buri wese mu gihugu.
Hibazwaga uburyo “umusivili akomeza gufunga abajenerali i Kinshasa”, bigafatwa nk’aho n’abandi bajenerali bose basa nk’abategereje umunsi wo gutabwa muri yombi.
AFC/M23 yagarageje ko itangazo rya FARDC rigaragaza ko hari ibitagenda neza ndetse ko ubutegetsi bwa RDC bujegajega.
Mu itangazo yanyujije kuri X yakomeje iti “I Kinshasa ntitukiyobowe n’ubuyobozi, tuyobowe na gereza ndetse n’ubwoba. Imibare irivugira. Abajenerali 20 ba FARDC bafungiwe muri Gereza ya gisirikare ya Ndolo, bafunzwe bunyamaswa. Babiri barapfuye ndetse imirambo yabo ntiyagaruwe. Abandi baburiwe irengero.”
Uyu mutwe kandi wagaragaje ko mu gihe abantu bari mu rujijo, abo mu miryango y’abafite ababo bafunzwe bategereje, ubutegetsi bwa RDC bukomeza kongera abandi ba ofisiye ku rutonde rw’abagomba gufungwa binyuranyije n’amategeko.
Iti “Ntabwo ari amakosa y’imiyoborere. Ni bwo buryo bakoramo. Ni uburyo bwo gutera ubwoba abantu aho gushingira ku miyoborere ihamye. Ubutumwa bwoherezwa mu ngabo burasobanutse: Mwubahe, muruce murumire, ndetse musenge ntimube ari mwe mukurikira. I Doha tuhavugira ibijyanye n’amahoro, i Kinshasa tugashyigikira igitugu.”
Uyu mutwe wagaragaje uburyo i Doha havugirwa ingingo zubaka, nko kwimakaza ubumwe bw’Abanye-Congo, ubutabera bunoze, ubumwe mu ngabo, kubabarirana no kwimakaza imiyoborere ikorera mu mucyo, ariko ntibikurikizwe.
I Kinshasa hakimakazwa gufunga abajenerali, imiyoborere mu ngabo idafututse no kutizerana mu gisirikare, politiki y’ubwoba.
AFC/M23 yagaragaje ko amasezerano y’i Doha atakora mu gihe imbere muri Congo icyoba ari cyose abantu bafungwa umusubizo ku mpamvu zidasobanutse.
M23 yagaragaje ko igisirikare cyacitse intege, ubuyobozi butubashywe bishyira igihugu mu byago bikomeye.
Iti “Iyo ubutegetsi bumenyereye gufunga abajenerali, bigakorwa nta manza zinyuze mu mucyo baciriwe cyangwa impamvu zigaragara, nta bwizerane buba bukibarizwa mu gisirikare. Abajenerali batangira gukekana amababa, abasirikare bagatangira gushidikanya. Ikinyabupfura ntikiba kikiva ku kubahana ahubwo ni ubwoba buba bwiganje.”
AFC/M23 yagaragaje ko iyo bigenze gutyo, igisirikare cyacitsemo ibice kitaba kigifite ubushobozi bwo kurinda igihugu kuko “gicika intege, kugikoresha bikoroha, bikaba imvano y’amakimbirane y’imbere mu gihugu no mu Karere.”
Kuvangura Abanye-Congo hashingiwe ku ndimi, urugamba rukomeza
AFC/M23 yavuze ko igiteye impungenge, ari uko abenshi mu basirikare bakuru bafunzwe ari abavuga Igiswahili.
Iri huriro ryavuze ko nubwo ubutegetsi bwa RDC bubihakana, gufunga abantu ushingiye ku kintu nk’iki bishobora guteza ingaruka zikomeye.
Uyu mutwe wibukije uburyo ibibazo by’amacakubiri yimakajwe na RDC hashingiwe ku ndimi byazahaje iki gihugu, ugaragaza ko kuzana aya macakubiri mu gisirikare ari ubusazi no kudatekereza.
AFC M23 yavuze ko nta butegetsi bwigeze buramba mu gihe bufata nabi igisirikare cyabwo.
Igaragaza ko niba RDC ikomeje gufunga abantu rwihishwa, ikinangira ibyo gukorera mu mucyo nk’uko ihora ibyizeza i Doha, gutuma ingabo zicika intege aho kuzitera ingabo mu bitugu, bizatuma ihora mu mayira abiri, kwigaragaza neza imbere ya za camera nyamara ibintu byaradogereye mu birindiro by’ingabo zayo, igaragaza ko igihugu n’ingabo bikwiriye ibyiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!