Amakuru y’ibanze agera ku IGIHE avuga ko uwo mugabo witwa Ntibwirizwa Mathias yatashye kuri uyu wa Kane saa moya z’umugoroba ageze mu rugo asanga umugore we yarakaye amubaza aho yashyize amafaranga yo kugura amategura, asubije ko yayanywereye inzoga, ahita amukubita ifuni mu mutwe.
Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati "Umugabo yatashye yasinze ageze mu rungo, umugore we amubaza aho yashyize amafaranga ibihumbi bine yari yamuhaye yo kugura amategura yo kubaka ubwiherero, amusubiza ko yayanywereye, agira umujinya amukubita ifuni mu mutwe ariko ntiyahita apfa."
Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatanu ahagana saa tatu za mu Gitondo, ushinzwe umutekano mu Mudugudu yatabajwe n’umugore amubwira ko umugabo we yaraye akubiswe.
Ati "Bagiye kuzana ingobyi ngo bamuheke bamujyane kwa muganga ariko umugabo akomeza kubwira umugore ko aza kuvuga ko ari we wamukubise ifuni mu mutwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Simbi, Ngiruwonsanga Innocent, yemeje ayo makuru avuga ko uwo mugore yahise afatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati "Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha akekwaho."
Yakomeje avuga ko uwo mugore bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yajyaga no kwivuriza ku bitaro bivura abafite ubwo burwayi.
Uwo mugabo n’umugore we bari bafite imyaka 50 y’amavuko bamaze kubyarana abana bane.
Muri abo bana umwe ni we babanaga mu rugo kuko abandi bashinze izabo.
Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.
Ngiruwonsanga yasabye abaturage by’umwihariko abashakanye kwirinda amakimbirane, bagaharanira kubana neza mu bwumvikane.
Yabagiriye inama yo gukemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro byaba ngombwa bakiyambaza ubuyobozi bukabagira inama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!