Icyo gikorwa cyo gusenyera abari kubaka badafite ibyangombwa, hamwe mu ho kuri kubera ni mu Murenge wa Tumba kikaba cyatangiye ku wa 19 Nyakanga 2017.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu mudugudu wa Berwa, akagari ka Gitwa yasanze hamaze gusenyerwa abaturage batatu barimo n’abari baramaze gutaha inzu zabo.
Euphrasie Ayinkamiye umwe mu basenyewe yavuze ko inzu ye yari amaze igihe kigera ku kwezi ayubaka, abayobozi bo mu mudugudu no mu kagari babibona, ariko akaba yatunguwe n’uko baje kumusenyera bamubwira ko azize kuba atarabagishije inama.
Uyu mubyeyi kimwe n’abaturanyi be bavuga ko ubushobozi buke aribwo butuma batajya ku Murenge gushaka ibyangombwa bibemerera kubaka kuko batinya ko bategekwa kubakisha amatafari ahiye.
Felicien Mutabaruka ati “Icyo twifuza, niba bavuga ko tugomba kubaka inzu zigezweho kandi nta bushobozi dufite, nibaduhe imidugudu tugende tuyibemo kuko nta bushobozi dufite bwo kubaka inzu bakeneye”.
Ubuyobozi buti “Abadafite ubushobozi bakwiye kujya ahagenewe abatishoboye”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa yavuze ko abari gusenyerwa ari abari kubaka nta byangombwa bafite, kandi ari igikorwa kizakomeza, bityo bagasabwa ko niba nta bushobozi bafite bwo kubaka inzu zijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi, bakwiye kugurisha ubutaka bwabo bakimukira ahagenewe abatishoboye.
Sahundwa ati “Iyo ari ibidashoboka kuvugurura bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi, urwego rw’umurenge rwamwereka ahandi kuko dufite uduce twagenewe abantu batishoboye, kuko natwe hari abo twubakira bavuye muri nyakatsi n’ahandi.
N’abo twasenyeye ejo nibyo nababwiraga nti ‘ese mwareste tukabarangira ahajyanye n’ubwo bushobozi bw’inyubako mwubaka, ahubwo ko ubutaka bwanyu bufite agaciro kabafasha kubona amafaranga mwakuramo inzu n’igishoro cyo kugira ikindi mukorera aho mwimukiye”.
Sahundwa akomeza agira inama abaturage yo kureka kubaka bihishahisha, ahubwo ufite ikibazo cy’ubushobozi akegera ubuyobozi bukamugira inama akerekwa uko yakubaka atuje, byaba ngombwa agaterwa n’inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO