Aba batutsi bishwe ku itariki nk’iyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gusigwa n’ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zari zibarinze muri ETO-KICUKIRO zikabata mu maboko y’interahamwe. Nyuma biciwe ku musozi wa Nyanza no mu nkengero zawo.
Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho hagiyeyo amatsinda mato ahagarariye abandi bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri.
Bamwe mu bahageze baganiriye na IGIHE, bayibwiye ko kwibuka muri iki gihe cya Covid-19 bitoroshye, ariko kuba hari ababasha kugera ku rwibutso bakunamira abazize Jenoside ari ibyo kwishimirwa kuko baba basubije agaciro abishwe.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 27 mu bihe bitoroshye ariko ko hatakirengagizwa guha agaciro k’abazize Jenoside.
Ati “Ndihanaganisha abatashoboye kugera hano kuko turi kwibuka mu bihe bidasanzwe, aho turi no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ariko twashatse uko twahagera kugira ngo twunamire dushyireho indabo tunibuke Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa urubyiruko ko rukwiye gufata iya mbere rukiga amateka y’u Rwanda kugira ngo rubone uko ruhanga n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Dufite abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntabwo tuzakomeza kurebera. Turashishikariza urubyiruko ko rwajya rugera hano rukareba amateka, bakabona ko abaharuhukiye bari abantu bakavutswa ubuzima. Bakwiye kubimenya bakabona uko bahangana n’abagoreka amateka.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Mujyi wa Kigali, Egide Nkuranga yavuze ko mu gihe cyo kwibuka abakora ibikorwa byo gupfobya bashyiramo imbaraga nyinshi, ibi bitanga umukoro wo kongera ingufu zishyirwa mu kubarwanya.
Ati “Hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ariko turacyabona abantu bahakana ndetse bakanapfobya ,cyane bakabikora iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka. Bivuze ko bamwe banangira imitama n’abashaka kumara Abatutsi bagihari.”
“ Inzego zitandukanye zishyira imbaraga nyinshi mu kubarwanya, ariko buri wese akwiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ku ruhande rw’uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, Mukayiranga Spéciose, yavuze ko iyo bageze kuri uru rwibutso bumva bongeye kubaho kuko bazi aho basanga ababo.
Ati “Muri Jenoside ibintu byari byaturangiranye, iyo tugeze aha rero twumva turuhutse kuko aho abacu barangirije ubuzima niho twe twatangiriye kubaho. Iyo turi aha twumva twishimye cyane kuba turi aharuhukiye abacu.”
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabashije gushyiraho inzibutso kuko zifasha abacitse ku icumu kwibuka ababo.
Ati “Turashima cyane umukuru w’igihugu waduhaye uyu musozi ushyinguweho abacu, kuko ntitukigira iwacu. Iyo twashatse n’inkomoko ariko aha niho iwacu kuko ariho abacu bari, turashimira igihugu ko cyabashije guha agaciro abacu tukabona aho tubasanga.”
U Rwanda ruri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 mu gihe ruri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, bisaba ko Abanyarwanda bakomeza kwibuka biyubaka banirinda iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!