00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hedderwick wa QAVS yagizwe Umunyafurika wa mbere uyoboye Komite Mpuzamahanga icunga za stade

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 10:04
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions (QAVS) Rwanda, Guy Hedderwick, yatorewe kuba Perezida wa Komite ishinzwe za Stade mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abayobozi b’Ibibikorwa byakira Abantu, (International Association of Venue Managers (IAVM).

Ni intambwe ikomeye QA Venue Solutions (QAVS) Rwanda igezeho ku rwego mpuzamahanga kuko Guy Hedderwick abaye Umunyafurika wa mbere uyoboye iyi komite mu mateka y’iri shyirahamwe.

Uyu mwanya wa Guy Hedderwick wemejwe mu nama ya 101 ya IAVM VenueConnect Annual Conference and Trade Show yabereye i Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni inama yitabiriwe n’abasaga 8.000 baturutse mu bigo bicunga za stade, ibibuga by’imikino, inzu z’imyidagaduro n’ibigo by’inama byo hirya no hino ku Isi.

Kugirwa Perezida w’iyi komite bitumye u Rwanda na Afurika bigira umwanya ukomeye mu biganiro mpuzamahanga bigamije guteza imbere imicungire y’ibi bikorwaremezo, kwimakaza ihangwa ry’ibishya kongera ubumenyi bw’abakozi no gushyiraho amahame agenga uru rwego.

Muri iyo nama kandi, Umuyobozi wa Stade Amahoro, Aaron Gaga, yahawe impamyabushobozi izwi nka ‘Certified Venue Professional: CVP’, ikaba kimwe mu byemezo bikomeye ku isi mu bijyanye no gucunga ibikorwaremezo nk’ibi, bikaba ari indi ntambwe ikomeye ku ruganda rw’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda.

Izi ntambwe zombi zishimangira umuhigo wa QAVS wo guteza imbere abanyamwuga b’Abanyafurika bemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse no gushyira u Rwanda ku mwanya w’igihugu cy’indashyikirwa mu micungire y’ibikorwa nk’ibi no kwakira abantu.

Guy Hedderwick yagize ati “Ubu si ubuyobozi bw’umuntu umwe gusa. Ni amahirwe yo guhuza uruganda rw’abari mu bikorwaremezo byo kwakira abantu ruri gutera imbere mu Rwanda no muri Afurika n’ubumenyi mpuzamahanga, impamyabushobozi n’ubujyanama. Intego yacu ni uguteza imbere ibikorwaremezo byujuje ibisabwa ku rwego rw’isi hamwe n’abanyamwuga b’Abanyafurika bashoboye kubicunga.”

Guy Hedderwick yakomeje ati “Binyuze mu bufatanye bwacu na IAVM, turashaka kwagura gahunda z’uburezi, gutanga impamyabushobozi n’ubujyanama mu Rwanda ndetse no mu karere.”

QAVS yashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda gucunga ibikorwaremezo by’ingenzi by’imikino n’imyidagaduro biri muri Kigali Sports City, birimo BK Arena, Amahoro Stadium na Zaria Courts.

Ibi bibuga byombi hamwe n’ibindi biri muri uwo mushinga biri gufasha u Rwanda kuba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byakira ibikorwa by’imikino, imyidagaduro n’inama mpuzamahanga.

Kigali Sports City ihagarariye ishoramari rirenga miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika ryakozwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe ryakuruye andi arenga miliyoni 30 y’amadolari y’abikorera.

Mu myaka itandatu ishize, ibi bikorwa byakiriye ibikorwa birenga 600 ndetse bitanga miliyoni 15$ nk’agaciro k’amasezerano y’inkunga.

Binyuze mu micungire y’ibi bikorwaremezo, QAVS iri gushyigikira intego z’icyerekezo cy’u Rwanda 2050 mu guteza imbere ubukungu bushingiye kuri siporo n’ubukerarugendo, gutanga imirimo, kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda no gufasha kugera ku ntego yo kuzamura imirimo ijyanye n’ubukerarugendo bwa siporo.

Iyi mirimo igomba kuva ku 2.625 ikagera ku 3,190, ndetse no gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo 540 bitarenze umwaka wa 2028/2029.

Aaron Gaga yavuze ko iyi mpamyabushobozi yahawe ari umusaruro w’ishoramari QAVS ikomeje gushyira mu kongera ubushobozi bw’abakozi no gutegura abazabasimbura.

Ati “Ninjiye muri QAVS nkiri umukozi muto kandi nagiye nzamuka mu ntera. Iki cyemezo ni ikimenyetso cy’ubwitange, umurava no guharanira gukora neza. Ikiruta byose, kigaragaza urugendo turimo nk’ikigo ndetse nk’igihugu mu kubaka ubushobozi bwo gucunga ibikorwaremezo ku rwego rw’isi mu gihe u Rwanda rukomeje gufatwa nk’igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro mu karere.”

QA Venue Solutions ni ikigo kiri mu bya mbere muri Afurika mu micungire y’ibikorwaremezo byakira abantu, gitanga serivisi zirimo kubicunga, kubyongerera agaciro mu bucuruzi no gutegura ibikorwa mu nzego za siporo, imyidagaduro n’amahoteli.

Iki kigo gicunga ibikorwaremezo birimo BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Courts na Nyandungu Eco Park, aho gitanga serivisi zujuje ubuziranenge mpuzamahanga mu gihe gishyigikira umuhigo w’u Rwanda wo kuba ihuriro ry’imikino, imyidagaduro n’ubukerarugendo mu karere.

Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions (QAVS) Rwanda, Guy Hedderwick, yatorewe kuba Perezida wa Komite Mpuzamahanga ishinzwe za Stade
Umuyobozi wa Stade Amahoro, Aaron Gaga, yahawe impamyabushobozi izwi nka ‘Certified Venue Professional: CVP’,
Umuyobozi wa Stade Amahoro, Aaron Gaga ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions (QAVS) Rwanda, Guy Hedderwick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages