00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye kubakwa icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 06:59
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu iri kubaka icyicaro gishya cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gukomeza kongerera ubushobozi ibikorwa byayo, kunoza imikorere n’imitangire inoze ya serivisi.

Imirimo yo kubaka iki cyicaro irarimbanyije, aho ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa. Kuri ubu hatangijwe imirimo yo gusiza ahazubakwa.

Abakozi barimo abakorera ikigo cy’ubwubatsi cy’Abashinwa n’Abanyarwanda ni bo bakomeje imirimo ya buri munsi.

Iki cyicaro kiri kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, inyuma y’inyubako z’uruganda rwa Sulfo, urenze gato ahahoze gereza ya 1930.

Kizaba ari kimwe mu bikorwa remezo bya Polisi y’Igihugu, kikazafasha mu kunoza imitangire ya serivisi no koroshya imikorere y’inzego za Polisi zikorera mu murwa mukuru.

Inyubako iri kubakwa nimara kuzura izakoreramo icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali kuri ubu kibarizwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya.

Inyubako y'icyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali ni uku izaba igaragara
Iyo nyubako iri kubakwa ku muhanda munini werekeza mu gakiriro ka Nyarugenge urenze gato ahahoze gereza ya 1930
Imirimo yo gutuganya ahazubakwa irarimbanyije
Imodoka zitwara ibitaka zibivana ahari gusizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages