Urubuga rwakozwe na NLA ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo rufashe mu gukemura ibibazo byakundaga kugaragara mu mitangire ya serivisi z’ubutaka mu Rwanda.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko amakuru akubiye muri uru rubuga azajya afasha Minisiteri y’Ibidukikije ndetse na NLA kumenya serivisi zitinda, hashakwe uburyo zakwihutishwa.
Minisitiri Uwamariya kandi yatangaje ko uru rubuga ruzafasha Leta gukurikirana uburyo ibishushanyo mbonera byubahirizwa hirya no hino mu gihugu, cyane ko usanga hari ababyirengagiza.
Ati “Urubuga ruzadufasha gukurikirana amakuru agendanye n’ibishushanyo mbonera byagiye bishyirwaho mu gihugu, mu mijyi itandukanye cyane cyane mu turere dutandukanye, niba biri gushyirwa mu bikorwa kubera ko hamwe usanga ibishushanyo mbonera bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.”
Umuyobozi Mukuru wa NLA, Nishimwe Marie Grace, yagaragaje ko urubuga ruzajya rutanga ishusho ngari ya serivisi z’ubutaka kubera ko iyo wabonye aho ukura amakuru bikorohera gufata icyemezo.
Ati “Uru rubuga rutanga ishusho ngari, cyane ko ufite ahantu ukura amakuru, ushobora no kumenya ibyemezo ufata.”
Yakomeje avuga ko biturutse ku makuru akubiye muri urubuga, bizajya bifasha ukeneye serivisi z’ubutaka kumenya ahari ikibazo ndetse n’uburyo yagikemura neza.
Ati “Urubuga ruzafasha cyane mu bijyanye no kubona ahari ikibazo ndetse n’uburyo washaka amakuru kuri icyo kibazo.”
Urubuga Rwanda Land Dashboard (https://rwandalanddashboard.lands.rw) ruzajya rusurwa na buri wese ushaka amakuru y’ubutaka ku bijyanye n’abatunze ubwo butaka, ibiciro by’ubutaka, ihererekanya ry’ubutaka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!