Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko ibi bihugu byagejeje kuri Hamas iki cyifuzo mu Cyumweru gishize, itanga igisubizo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024.
Impamvu nyamukuru yatumye ibi bihugu bisaba agahenge ni uko byifuza ko habaho guhererekanya mu buryo bwagutse imbohe n’imfungwa z’intambara zafatiwe muri Israel no muri Gaza kuva mu Ukwakira 2023.
Intambwe Hamas yateye yo gusubiza ibi bihugu yashimwe na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani ariko ntabwo ingingo zikubiyemo zashyizwe ahabona.
BBC yatangaje ko umwe mu bayobozi bo muri Hamas yayibwiye ko muri iki gisubizo harimo ingingo isaba ko hakwiye ibyasenywe muri Gaza bikwiye kongera kubakwa, hakabaho gucyura abari batuye muri iyi ntara no guha abahunze imfashanyo.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko mu bindi byifuzo Hamas yatanze harimo ingingo isaba impinduka mu buryo abakomerekeye mu ntambara yo muri Gaza bitabwaho no kohereza indembe mu bitaro byo mu mahanga.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko abahagarariye ibi bihugu baraganira ku gisubizo cya Hamas kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024 kugira ngo bemeze igikurikiraho.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yavuze ko abantu barenga 27.000 bamaze gupfira muri iyi ntara kuva mu mpera za 2023 ubwo ingabo za Israel zatangiraga kugaba ibitero muri iyi ntara.
Guverinoma ya Israel yo yavuze ko abiciwe mu gitero Hamas yagabye muri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023 ari 1200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!